Tanzania: Umuyobozi wa Twaweza iherutse kugaragaza ko Magufuli adakunzwe yabujijwe gusohoka mu gihugu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 4 Kanama 2018 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umuryango Twaweza, uherutse gushyira ahagaragara raporo ivuga ko Perezida Magufuli atagikunzwe cyane n’abaturage, yatangaje ko Leta y’iki gihugu yafatiriye pasiporo ye ndetse anabuzwa gusohoka mu gihugu.

Aidam Eyakuze yatangaje ibi kuri uyu wa 03 Kanama 2018, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Uyu muryango udaharanira inyungu, Twaweza mu kwezi gushize kwa Nyakanga wasohoye raporo igaragaza ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli, atagikunzwe n’abaturage ugereranyije n’urukundo bari bamufitiye mbere y’uko ajya ku butegetsi.

Muri iyi raporo hagaragaramo ko ikigero cye cyo gukundwa cyagabanutse kikava kuri 96% mu myaka ibiri ishize kikaba kigeze kuri 55%.

Umwaka ushize wa 2017, Perezida Magufuli yari akunzwe ku kigero cya 71%, kikaba cyaragabanutseho 16% ugereranyije n’uyu mwaka kuko ageze ku kigero cya 55%.
Nk’uko The East African yabitangaje ngo Umuyobozi wa Twaweza, Eyakuze yavuze ko atazi impamvu yambuwe uburenganzira bwo gusohoka mu gihugu.

Ati “Ntabwo bigeze bambwira impamvu zo gufatira pasiporo yange n’impamvu badashaka ko ntemberera hanze y’igihugu.”

Yakomeje avuga yimwe amahirwe yo kwitabira inama y’uyu muryango ku mashami yawo ari i Kampala na Nairobi ndetse ngo yagerageje gusaba inyandiko z’uruhushya rw’agateganyo ariko bakazimwima.

Ati “Ntabwo turamenya urukiko rwatanze iryo tegeko ryo kudukumira mu ngendo zo hanze ya Tanzania ariko ntacyo dutwawe n’ibyo bikorwa.”

Nyuma gato y’iyi raporo Ikigo cya Leta gikora iby’ikoranabuhanga kitwa Costech, cyahise kinyomoza ibyavuzwe na Twaweza, kivuga byakozwe nta burenganzira cyahawe kandi ibyagaragajwe n’ubu bushakashatsi bidakwiye guhabwa agaciro kuko ibyo batangaje bidashingiye ku bushakashatsi bwakwizerwa.

Magufuli ashinjwa cyane kuba yarabangamiye uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu gihugu kuva yajya ku butegetsi mu 2015, aho ibitangazamakuru bitandukanye byagiye bifungwa, ibindi bigahagarikwa ndetse agashyiraho n’amategeko atorohereza abifuza gutanga ibitekerezo byabo ku ngingo zitandukanye.

Aidam Eyakuze yatangaje ko yambuwe pasiporo ye ndetse akabuzwa no gusohoka igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza