Ubugizi bwa nabi bw’i Nyaruguru bwateje umwuka mubi hagati y’u Burundi n’u Bubiligi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 03:18
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’abagizi ba nabi baheruka gutera mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo baturutse i Burundi, ubu ibintu si shyashya hagati y’icyo gihugu n’u Bubiligi buheruka kunga mu ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ko abo bagizi ba nabi baturuka mu Burundi bakaruhungabanyiriza umutekano.

Mu ijoro ryo ku itariki 1 Nyakanga 2018 ahagana saa 23h30, nibwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi, biba ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Itangazo Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara, yavuze ko banashimuse bamwe mu baturage ngo babatwaze ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara.

Rikomeza rigira riti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”

Mu minsi ishize Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko ubu umutekano ari wose mu mirenge ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe, ndetse ko n’ababyihishe inyuma bagishakishwa.

U Bubiligi nabwo bwabyinjiyemo

Nyuma y’uko u Rwanda rutunze agatoki u Burundi nk’inkomoko y’abahungabanyije abaturage i Nyaruguru, u Bubiligi bwaje gusohora ubutumwa ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yabwo, buburira Ababiligi bari mu Rwanda.

Ku wa 23 Nyakanga bwagize buti «Imipaka yo mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba (kuri RDC) n’Amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda (kuri RDC n’u Burundi) ikunda kugaragaraho umutekano muke. Hari ubwo imitwe yitwaje intwaro iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no mu minsi ya vuba iturutse mu Burundi yinjira ku butaka bw’u Rwanda.»

Icyo gikorwa ariko nticyigeze kigaragazwa ko ari umutwe witwaje intwaro waturutse i Burundi nk’uko bamwe babivuga, kuko ubuyobozi bw’u Rwanda byasobanuye byimbitse ko ari abagizi ba nabi atari umutwe witwaje intwaro.

U Bubiligi bukimara gutunga agatoki u Burundi, byazamuye amagambo menshi kuri icyo gihugu, kugeza ubwo cyaje no guhindura imvugo, maze amagambo y’uko abateye i Nyaruguru bavuye i Burundi arigiswa kuri urwo rubuga.

Ubutumwa buriho uyu munsi bugira buti «Imipaka yo mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba no mu Majyepfo ashyira Iburengerazuba bw’u Rwanda ishobora kubaho umutekano muke utewe n’imitwe yitwaje intwaro iturutse hanze.»

Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, ubuyobozi bwa Bruxelles bwahakanye ko bwahinduye imvugo ku gitutu icyo aricyo cyose bwashyizweho.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Bubiligi, Matthieu Branders yagize ati "Iki ni igikorwa gisanzwe cyo kugira inama Ababiligi bajya mu mahanga kandi ku bihugu byose byo ku Isi. Ibyo bitekerezo bigenda bihindurwa."

Gusa ibyo bisobanuro byafashwe nk’ibigoye kwizerwa kuko iteka ijambo ryose rikoreshejwe nabi rishobora kugira igisobanuro gikomeye mu mubano w’ibihugu na dipolomasi muri rusange.

U Bubiligi buvuga ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, ahubwo abashaka kujya muri RDC bagomba kubanza kubimenyesha ambasade yabo i Kinshasa, ndetse « abashaka kujya mu Burundi bagomba kumenya ko muri iki gihe ingendo zose zitari ngombwa zigana muri icyo gihugu zakwirindwa.»

Kuva mu 2015 ubwo mu Burundi hatangiraga imvururu za politiki, u Rwanda n’u Burundi byakunze kutarebana neza, kugeza aho rwagaragaje ko hari abarwanyi ba FDLR babyinjiriyemo bagatangira gukorera muri icyo gihugu, bagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Ubuyobozi bw'u Rwanda bwaganirije abaturage, bugaragaza ko bakwiye kugira uruhare mu kwirindira umutekano kandi ko abawuhungabanya bazabibazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza