Uganda: Umudepite yakubiswe n’abaturage azira gutanga ruswa ngo batore abo ashaka

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 27 Nyakanga 2018 saa 06:38
Yasuwe :
0 0

Depite Solomon Silwanyi uhagarariye agace ka Bukooli, yakubiswe yahuye n’uruva gusenya kuri uyu wa Gatanu ubwo habaga amatora y’Abadepite bahagarariye uturere, kuko yakubiswe ashaka guha abaturage amafaranga ngo batore abo ashaka.

Uyu mudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM, yakubitiwe mu gace ka Bugiri aho abaturage bari mu bikorwa by’amatora.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu mudepite yakubiswe n’abaturage nyuma y’uko bamufashe ari guha bamwe muri bo ruswa y’amafaranga kugira ngo batore abo yifuza.

Iki kinyamakuru cyanditse ko abaturage batoraga babonye uyu mudepite aha amafaranga bamwe mu bategereje gutora, babona ko ari ruswa ari gutanga batangira kumukubita.

Depite Solomon ariko nawe ngo byabaye ngombwa ko yirwanaho ubundi imirwano irakomera.

Nyuma yo kubona ko abaturage bamurembeje, uyu mudepite byabaye ngombwa ko afata agacupa k’urusenda arutera abanyamakuru mu maso ngo batamufata amashusho.

Umwe mu banyamakuru akaba n’umufotozi wa kiriya kinyamakuru, Alex Esagala na mugenzi we Ronald Galiwango ukorera NTV, ni bamwe mu bakomerekeye muri iyo mirwano.

Polisi yarimo icunga umutekano ni yo yagobotse itabara Depite Silwanyi ihita inamujyana mu modoka yayo.

Kugeza ubu hari ibimenyetso bifatika byamaze kwegeranywa bigaragaza ko hari abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi, NRM batasinziriye muri iri ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane, baha abantu amafaranga ngo batore abo mu ishyaka ryabo.

Depite Silwanyi yakubiswe n'abaturage ashaka gutanga ruswa ngo batore abo ashaaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza