Umusore wo muri Nigeria yarishimuse ngo abone amafaranga yo kujya mu birori

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 16 Kanama 2019 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Polisi yo mu mujyi wa Jos muri Nigeria iri mu iperereza ku musore w’imyaka 15 wabeshye ko yashimuswe, agasaba se indishyi ngo arekurwe kandi byari amayeri ngo abone amafaranga yo kujyana mu birori.

Polisi yatangaje ko uwo musore afatanyije na bagenzi be bane basabye se amadolari 1365 nk’ingurane ngo arekurwe.

BBC yatangaje ko abo basore bashakaga gukoresha ayo mafaranga mu birori bisoza umwaka w’amashuri.

Ayo mayeri uwo mwana yayakoze hashize iminsi itatu se agurishije imodoka bari bafite ngo abashe gukora ibiteza imbere umuryango.

Uwo mwana amaze gushakisha mu nzu hose akabura aho se yabitse ayo mafaranga, yigiriye inama yo kwishimuta.

Umuvugizi wa Polisi ya Nigeria yatangaje ko inshuti z’uwo mwana ari zo zihinduye ko zamushimuse, zihamagara se zimusaba amafaranga no kutabibwira abashinzwe umutekano.

Ubwo inzego z’umutekano zashakishaga aho telefone yahamagaye yaturutse, zasanze iherereye mu mujyi wa Jos ari nawo uwo muryango utuyemo.

Polisi yabaguyeho bari mu nyubako imwe, bari kuganira nk’aho nta cyabaye.

Polisi yagize amakenga kuri uwo mugambi nubwo wateguwe n’uwo mwana w’imyaka 15, ngo abamufashije kuwushyira mu bikorwa harimo ufite imyaka 18 n’ufite imyaka 22.

BBC yatangaje ko polisi yatangiye iperereza ngo imenye niba abo bafashije uwo mwana nta handi bigeze bashimuta abantu bagamije amafaranga.

Gushimuta ni ibintu bikunze kubaho muri Nigeria ndetse rimwe na rimwe mu gihe hatabayeho kwishyura kw’imiryango y’abashimuswe bakicwa.

Polisi ivuga ko hagati ya Mutarama na Mata uyu mwaka, nibura abantu 685 bashimuswe muri Nigeria.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza