Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti ku Isi yatabarije abayoboke baryo mu Burundi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi yose, Pasiteri Dr. Ted N.C Wilson, yasabye Abadiventisiti n’abandi ku Isi yose gusengera bagenzi babo bo mu Burundi babujijwe ubwisanzure bwo gusenga na Guverinoma y’icyo gihugu.

Mu ibaruwa uyu muyobozi yanditse, yavuze ko hashize amezi arenga atandatu Guverinoma y’u Burundi, ikajije ibikorwa byo gutoteza no guhohotera Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi, binyuze mu kubafunga, kubakubita no gutera ubwoba abayobozi b’iri torero n’abarisengeramo.

Ati “Guverinoma yabujije Itorero ry’Abadiventisiti gukora binyuze mu buyobozi bwacu bwatowe mu Burundi, kandi bwaratowe mu buryo bukwiye, bwemewe n’amategeko n’Ishami ry’inama nkuru y’Abadiventisiti b’Umunsi wa karindwi muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati”.

Akomeza avuga ko bisa n’ibitangaje kubona Guverinoma y’u Burundi idaha agaciro ibikorwa byo gusenga. Avuga ko iki kibazo ubwe yakigejeje kuri Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza ariko nta gisubizo yabonye.

Ati “Turamusaba n’Abaminisitiri ba Guverinoma ye gukurikira amategeko mpuzamahanga, amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ay’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yo kubaha ubwisanzure bwo gusenga ku Barundi bose ndetse no kwemera ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadiventisiti bwatowe muri iki gihugu”.

Ku wa Gatanu tariki 10 Gicurasi, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti mu Burundi watowe, Past. Lamec Barishinga, yatawe muri yombi ari hamwe na Past. Lambert. Hari kandi n’abandi 21 bose bafunzwe.

Past. Dr. Ted N.C Wilson ati “Ibi ntibyemewe n’amategeko na busa, binyuranye n’amahame, imyumvire birengera ubwisanzure mu gusenga ndetse n’ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere”.

Akomeza agira ati “Ndasaba Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi bose gusengera abagize itorero ryacu mu Burundi, babone ubwisanzure mu gusenga muri kiriya gihugu kandi harekurwe n’Abadiventisiti batawe muri yombi”.

Yasabye kandi Guverinoma zose zo ku Isi by’umwihariko iza Afurika kuganira n’u Burundi bugatanga uburenganzira bwo gusenga by’umwihariko ku badiventisiti b’umunsi wa karindwi barimo guhohoterwa na Guverinoma y’iki gihugu.

Past. Dr. Ted N.C Wilson yabwiye Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Burundi ati “Ntabwo mwibagiranye. Umuryango wanyu wo ku Isi urimo kubasengera. Mukomeze kwizera ukuri kw’ijambo ry’Imana ndetse n’ubuyobozi bwashyizweho n’Ishami rya Afurika y’Iburasirazuba no hagati”.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ku Isi yose, Pasiteri Dr. Ted N.C Wilson avuga ko u Burundi burimo gutoteza abayoboke b'iri torero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza