Urukiko rwategetse Kenya kwishyura abacuruzi b’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda miliyari 55 Frw

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 28 Nyakanga 2018 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rwo muri Kenya rwategetse Guverinoma y’iki gihugu kwishyura abacuruzi b’Abanyarwanda n’Abanya-Uganda miliyoni 63$, ni ukuvuga arenga miliyari 55 Frw, nk’impozamarira y’ibihombo batejwe n’imvururu zakurikiye amatora ya Perezida hagati ya 2007-2008.

Izo mvururu zadutse nyuma y’amatora yabaye kuwa 27 Ukuboza 2007, ubwo Mwai Kibaki yari amaze gutangazwa nk’uwatsinze amatora, ariko Raila Odinga bari bahanganye ntiyanyurwa, avuga ko amatora yabayemo uburiganya ndetse bishimangirwa n’indorerezi mpuzamahanga.

Abantu basaga 1200 barishwe, imitungo irangizwa n’ibikorwaremezo birasenywa, bityo Kenya nk’igicumbi cy’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba kubera icyambu cya Mombasa, amakamyo n’ibicuruzwa by’abikorera bo mu bihugu by’akarere ntibyareberwa izuba n’abigaragambyaga.

Mu 2010 amasosiyete y’ubucuruzi 16 y’Abanya-Uganda n’Abanyarwanda, yaregeye urukiko avuga ko amakamyo yabo yangijwe n’ibicuruzwa byabo biburira muri izo mvururu, ubwo bakoreshaga inzira y’umuhora wa ruguru uhuza icyambu cya Mombasa, Uganda, u Rwanda na RDC.

Kampala City Traders Association, Katraco Uganda, Intraspeed Logistics na Mugenga Holdings yavuze ko amakamyo 22 yangijwe.

Andi masosiyete ari mu kirego ni nka Dooba Enterprises, Willex Uganda, Sebco Uganda, KPI Ltd, Bunyonyi Safaris, Seven Hills Impex, Uganda Agricultural Tools, Board City, Bidco Uganda n’umushoramari Suleiman Bateganya, David Musana na Arthur Turyahikayo.

Nk’uko The East African yabyanditse, urukiko rwategetse ko bishyurwa miliyoni $47,557,081. Umucamanza Mbogholi yavuze ko bagaragaje ibimenyetso ko ibicuruzwa byabo byibwe ndetse n’amakamy yabo akangizwa.

Mu gihe hashize imyaka irenga 10 abo bacuruzi babuze ibicuruzwa byabo, Umucamanza yategetse Kenya kwishyura miliyoni 63$ habariwemo inyungu n’uburyo ifaranga ryagiye rita agaciro.

Guverinoma ya Kenya yanenzwe ko itabashije kurindira umutekano ibicuruzwa binyuzwa muri icyo gihugu, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga agenga ubucuruzi.

Aba bacuruzi bamaze igihe bashyira igitutu kuri Leta ya Kenya kugeza n’aho bandikiye Perezida Uhuru Kenyatta bamubwira ko bakeneye kwishyurwa kuko hari benshi bagize imitungo yabo batse inguzanyo muri banki, bakagwatiriza ibyabo.

Abacuruzi bavuga ko amakamyo yabo yangijwe n'ibicuruzwa bikibwa ubwo muri Kenya habaga imvururu zakurikiye amatora ya 2007

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza