Robert Mugabe w’imyaka 94, yegujwe mu Ugushyingo 2017, ku gitutu cy’Ingabo z’a Zimbabwe zahise zimusimbuza uwahoze ari Visi Perezida we, Emmerson Mnangagwa, w’imyaka 75.
Mnangagwa wasimbuye Mugabe ni we uhabwa amahirwe yo kuza gutsinda aya matora ahanganyemo cyane n’umukandida w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi (MDC), Nelson Chamisa w’imyaka 40.
Mbere y’umunsi nyirizina w’amatora, umukambwe Robert Mugabe yabwiye abayoboke ba ZANU-PF, ko atazigera ashyigikira Mnangagwa.
Uyu mukambwe wari watumiye abanyamakuru ahitwa Ble Roof Mansion mu mujyi wa Harare yarababwiye ati “Ntabwo natora abangize gutya.”
Ubwo yari abajijwe uwo ashyigikira mu matora yo kuri uyu wa mbere, Mugabe yagize ati “Ntabwo natora ZANU-PF, ntabwo natora abantu bamanuye nkaba mbayeho gutya”.
Yavuze ko abakandida nka Mujuru na Thokozani nta gihambaye bafite, bityo Chamisa ari we agomba gushyigikira nk’uko byatangajwe.
Bitewe n’intege nke ze, Mugabe yamaze umwanya mu cyumba cy’itora aho yafashijwe n’umugore we Grace ndetse n’umwe mu barimo bakurikirana ibikorwa by’amatora muri icyo cyumba.
Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko abantu benshi bari birunze inyuma y’icyumba cy’itora Robert Mugabe yatoreyemo, bamwe bamushimira abandi bamukomera.
Mugabe yakomeje yikoma ishya rye n’umuyobozi waryo mushya avuga ko bamuhiritse ku butegetsi (Coup d’etat). Yanashyize mu majwi iri shyaka ko mu mezi arindwi ashize ryafashe nabi abo mu muryango we bashyirwaho igitutu ihohoterwa n’iterabwoba ndetse ngo guverinoma yamwimye amafaranga ya pansiyo agera ku madorali 460.000 n’inzu ze ebyiri.

TANGA IGITEKEREZO