Abadepite basabye ko imyaka yo kujya muri pansiyo igabanywa, Mifotra igaragaza impungenge

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Abadepite batandukanye bahurije ku gusaba ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru mu Rwanda yagabanywa, ikavanwa kuri 65 isanzwe igashyirwa ku yindi iri munsi, kubera ko hakenewe ko abantu bakuze bava mu kazi hakajyamo abafite amaraso mashya.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amateko, umutwe w’abadepite, abagezaho umushinga w’itegeko rishyiraho sitati rusange igenga abakozi.

Nyuma yo kubagezaho ibisobanuro byawo, Abadepite bagaragaje ko mu mpinduka zikenewe harimo kugabanya imyaka yagenwe abakozi bagomba kugiraho mu kiruhuko cy’izabukuru.

Depite Barikana Eugène yavuze ko imyaka 65 ari myinshi ku buryo ikwiye kugabanywa.

Ati “Ikwiye kugabanywa bishobotse nibura ikaba 60, noneho 55 akaba ariho umuntu yabisaba ku muyobozi, cyangwa bikemezwa ikaba 55, ariko imyaka 65 ukurikije ko abanyarwanda 65% ni urubyiruko, ukibaza igihe ruzinjiriramo, ukabona ni ikibazo gikomeye.”

Depite Bugingo Emmanuel we yavuze ko ibijyanye n’ikiruhuko cy’izabukuru, bidakwiye kumvikana ko ari abadepite basaba ko imyaka yo kujya mukiruhuko cy’izabukuru igabanywa, ahubwo uganiriye n’abanyarwanda benshi usanga nabo ari ko babibona.

Ati “Usanga bavuga ngo imyaka y’ikiruhuko cy’izabukugu igomba kugabanyuka, abantu bakarangiza akazi bagifite imbaraga bakajya gushora imari mu bikorera ndetse bakaba banatanga akandi kazi. Urubyiruko rwinshi rwiga mu Rwanda, ruriga neza, ariko iyo baje kugira ngo babone akazi bakuru babo, ababyeyi babo bakikarimo, nabyo usanga ari inzitizi.”

“Ni igitekerezo cy’Abanyarwanda ndetse baranategereje cyane rwose kureba ko iyi myaka yagira icyo ivugwaho mu rwego rwo kuyigabanya.”

Depite Bitunguramye Diogène we yagiye kure avuga ko uburyo imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru iteye mu bihugu byateye imbere, usanga ingana n’iyo mu Rwanda, nyamara rwo rukiri mu nzira y’amajyambere.

Yavuze ko nko mu Burayi impuzandengo y’imyaka yo kujya mu kiruhuko ari imyaka 64, wareba nko mu Budage ugasanga ari imyaka 65, mu Bubiigi ni 65, muri Amerika ni 65, muri Canada ni 65, Norvège ni 62 naho mu Buholandi ni 62.

Yakomeje ati “Aho hantu bivuze ngo bafite abasaza benshi bisa n’aho bagira ngo bagume mu kazi kubera ko nta babasimbura bafite. Twebwe turi mu bihugu bitaratera imbere, turi mu bihugu biharanira kujya mu bihugu bifite ubukungu buciriritse, ntiturahagera. Ntabwo rero imyaka yacu yo kujya muri pansiyo yakabaye ingana n’iy’Abanyaburayi kubera ko twe turacyari kure yabo.”

Yasabye ko Mifotra yazabiganira n’inzego bireba, kuko hari nubwo ugera mu biro cyangwa ku wundi murimo ugasanga umuntu uwurimo ntatanga umusaruro bitewe n’imiterere y’akazi akora.

Minisitiri Rwanyindo yavuze ko yumva impungenge z’abadepite, ariko ngo ugereranyije imyaka abakozi ba leta uyu munsi bafite, n’iyo imyaka ya pansiyo yagabanywa nta mpinduka zigaragara byagira mu gufasha urubyiruko rudafite akazi.

Yagize ati “Twababwira ko mu bakozi dufite ubu ba leta, abarenga 50% ni abantu bari mu myaka 25 kugeza kuri 39, hakaba n’icyiciro cyo mu myaaka 45. Bariya barengeje imyaka 50 kuzamura ntabwo barengeje 3% mu bakoze ba leta, ni bake cyane. Abenshi bari mu kazi ka leta ni urubyiruko, ni abantu bakiri bato, bariya mwumva bajya mu kiruhuko cy’izabukuru ni bake cyane.”

“Ku buryo twumva nta mpinduka byagira mu kuvuga ngo abantu bajye muri pansiyo kugira ngo haboneke imirimo. Imyanya yaboneka ntacyo yaba ivuze. Ikindi twavuga mu by’ukuri, leta ntabwo yakabaye umukoresha w’ibanze, icyo twifuza nka Guverinoma ni uko imirimo ihangwa mu rwego rw’abikorera.”

Minisitiri Rwanyindo yakomeje avuga ko indi mpungenge ituma abantu batahita bagabanya imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, ni uko u Rwanda rutaragira urwego rw’ubwiteganyirize rukomeye.

Imyaka yo kujya mu kiruhuko ibaye mike ngo umukozi ashobora gusezererwa mu kazi ariko ntazahabwe pansiyo ihagije bitewe n’ubuke bw’umushahara yahembwaga, bitandukanye n’ibihugu byateye imbere.

Ati “Uyu munsi wa none ni ibintu tudashobora kubeshya, turacyafite ibibazo kandi ndahamya ko namwe mubizi ko tutarubaka urwego rw’ubwiteganyirize ku rwego rushimishije. Turacyafite ibibazo, ntanze nk’urugero ku barimu cyangwa bariya bahembwa amafaranga make, mu gihe bajya mu kiruhuko cy’izabukuru, mu by’ukuri amafaranga babona ni amafaranga make cyane adashobora mo kubatunga.”

“Biranashoboka ko mwebwe mwumva ko nk’abantu nkatwe dukorera leta, duhembwa amafaranga navuga akwiriye, tuzajya muri pansiyo tubona amafaranga ahagije. Ariko bariya bantu nta mafaranga ahagije babona, ni nayo mpamvu uyu munsi muri politiki ya leta dufite ingamba ahubwo zo kongera imbaraga, ubushobozi, muri RSSB, ni nayo mpamvu dushyirahona gahunda nka Ejo Heza kugira ngo twongere ubwizigame tubone amafaranga yo guhemba abantu no kongera pansiyo.”

Yavuze ko hakozwe inyigo zigaragaza ko uyu munsi kugabanya imyaka yo kujya muri pansiyo nta kintu byafasha u Rwanda, kuko urebye n’abantu bajya mu kiruhuko ari bake cyane.

Yavuze ko ikindi kizafasha ari ugukomeza kongera abantu bishyura ubwiteganyirize, kuko Abanyarwanda benshi usanga bafite ubwisungane mu kwivuza (mituweri) kuko ari itegeko, ariko nta buryo bwo kwiteganyiriza bagira.

Bimwe mu biteganywa mu itegeko rishyiraho sitati rusange y’abakozi ba Leta

Uyu mushinga hateganijwe uburyo bushya bwo gushaka abakozi mu buryo butaziguye, buzifashishwa kugirango abantu bafite ubumenyi bw’imboneka rimwe binjizwe mu butegetsi bwa Leta nk’abakozi ba Leta bahoraho.

Hateganywa ko imyaka yo kwemererwa kuba umukozi mu butegetsi bwa Leta ari 18 icyakora hateganijwe ko umuntu ufite nibura myaka 16 ufite ubumenyi budasanzwe yemererwe gukora mu butegetsi bwa Leta, bitangiwe uruhushya rwanditse na Minisitiri.

Muri uyu mushinga hateganijwe ko umukozi ukorera ku masezerano,umwanya akoraho ukaza gushyirwa ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ashobora kuwushyirwamo atongeye kunyura mu ipiganywa iyo umwanya utahinduye icyiro ubarizwamo; yujuje ibisabwa kdi atarahanwe mu rwego rw’akazi.

Nyuma yo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye kuri uyu mushinga w’itegeko kandi bigasubizwa, Abadepite bemeje ishingiro ryawo.

Abadepite bagaragaje ibitekerezo binyuranye birimo ibijyanye no kugabanya imyaka ya pansiyo
Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Donatille Mukabalisa, ni we wayoboye ibikorwa by'Inteko kuri uyu wa Gatanu
Minisitiri Rwanyindo asubiza ibibazo by'abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza