Abafite ubumuga bagaragaje imbogamizi yo kuba bataribona neza mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 05:37
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona basanga hakiri indi ntambwe yo guterwa kugira ngo abafite ubumuga bibone neza muri gahunda y’igihugu yo guteza imbere ikoranabuhanga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko, Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga (NCPD).

Ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo abafite ubumuga butandukanye badasigara inyuma mu bikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga bikataje mu Rwanda.

Asiimwe Mudenge Innocent, umuyobozi ushinzwe iterambere n’ikoranabuhnga muri RISA, avuga ko intego z’iki kigo ari ukutagira umunyarwanda uwo ari we wese wasigara inyuma mu bikorwa by’ikoranabuhanga.

Avuga ko bazibanda ku kurebera hamwe uburyo hashyirwaho uburyo abafite ubumuga bajya na bo bakoresha serivi zitandukanye zifashisha ikoranabuhanga.

Ati “Mu bikorwa Leta ikora byaba ibyo guhanga udushya, yaba serivisi muri rusange zaba iziri ku Irembo cyangwa iz’abantu basanga mu byumba mpahabwenge, turimo kureba ukuntu abantu bafite ubumuga nabo bashobora kwitabwaho”.

Mu byo RISA isanzwe ikora mu ikoranabuhanga irimo no kongeramo ubwo buryo kugira ngo buri munyarwanda wese yibone mu ikoranabuhanga hatagize usigara inyuma kubera ko afite ikibazo runaka.

Murera Emmanuel ushinzwe ubushakashatsi no kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda z’iterambere muri NCPD, avuga ko hagakwiriye kujyaho uburyo bwafasha abantu bafite ubumuga bwo kutabona kujya basoma ibinyamakuru byo kuri murandasi.

Ati “Twifuza ko ibinyamakuru bikorera kuri murandasi (websites) byashyirwamo porogaramu zifasha abafite ubumuga cyane cyane abatabona gusoma. Abenshi mu bafite ubumuga ntibafite ibikoresho bibasha kubafasha kubona serivisi zitandukanye.”

Vuguziga Innocent, umwarimu mu ishuri ry’abatabona rya Gatagara rikorera i Rwamagana, by’umwihariko akaba afite n’ubumuga bwo kutabona, avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona bataribona neza mu ikoranabuhanga, ndetse ko hari n’abumva ko ikoranabuhanga ritabagenewe.

Ati “Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda mu ikoranabuhanga turacyari hasi cyane, ntabwo twari twibonamo rwose, ndetse hari n’abumva ko atari ibyabo. Umubare munini nta nubwo bari bumva ko ikoranabuhnga ari ikintu kibareba bumva ari ibintu bireba abandi bantu badafite ubumuga.”

Bimwe mu bindi bibazo byagaragajwe ko abafite ubumuga bahura na byo harimo ihezwa ryo kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga nka telefoni na mudasobwa, aho usanga n’ibyo babonye nta buryo bwashyizweho bwabafasha kubikoresha.

Uretse ibi biganiro, hateganyijwe irushanwa mu guhanga imishinga n’udushya bizafasha gukemura ibibazo byagaragajwe ko bibangamira abafite ubumuga mu gukoresha ikoranabuhanga.

Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo abafite ubumuga bagihura nabyo mu kwibona mu ikoranabuhanga
Dr Karangwa Evariste umuyobozi w'ishami ry'uburezi budaheza muri kaminuza y'u Rwanda, mu ishami rya Rukara
Murera Emmanuel, umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi no kwinjiza abantu bafite ubumuga muri gahunda z’iterambere muri NCPD
Vuguziga Innocent, umwarimu w'ikoranabuhanga mu ishuri rya Gatagara i Rwamagana, akaba afite n'ubumuga na we bwo kutabona

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza