Abafite ubumuga bagaragaje ko hari bamwe mu bakoresha bakibaheza mu gutanga akazi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 11 Kanama 2018 saa 07:17
Yasuwe :
0 0

Abafite ubumuga butandukanye bavuga ko bakigorwa no kubona imirimo, bitewe n’uko abakoresha benshi badatanga akazi bashingiye ku bushobozi abagasaba baba bafite.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018, mu kiganiro urubyiruko rufite ubumuga rwagiranye n’abanyamakuru.

Uru rubyiruko ruvuga ko rugorwa cyane no kubona akazi, kubera ko hari abakoresha bakabima bashingiye ku kuba bafite ubumuga. Bavuga ko babangamirwa cyane n’uko hari abakoresha bafite imyumvire y’uko umuntu wamugaye nta bushobozi aba afite bwo gukora akazi nk’udafite ubumuga.

Umuyobozi w’ishyirahamwe Uwezo Youth Empowerment, rikorera ubuvugizi urubyiruko rufite ubumuga, Omar Bahati, yavuze ko mu bijyanye no gutanga imirimo hari bamwe mu bakoresha bagiheza abafite ubumuga.

Yagize ati “Haracyari inzitizi ku bakoresha bamwe bumva ko abafite ubumuga badashoboye gukora akazi, kuko ubushobozi babubona ku bumuga bafite, uko bateye n’uko bavuga cyangwa uko bagenda, bakirengagiza ko wenda baba barize.”

Uwitwa Liliane Akadata, avuga ko babangamirwa n’uko urubyiruko rufite ubumuga rudahabwa ijambo n’uburenganzira nk’urundi.

Yagize ati “Kubona uburenganzira nk’urundi rubyiruko biragoye kuko uba usanga nko mu gihe cyo gufata ibyemezo nta jambo duhabwa kandi ari twe tuba tuzi ibibazo duhura nabyo muri sosiyete, ku buryo tudahabwa umwanya ngo tuvuge natwe ibyifuzo byacu.”

Raporo y’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga yagaragaje ko muri miliyoni zirenga 12 z’Abanyarwanda harimo abafite ubumuga bagera ku 446,453 kandi muri bo abashyizwe mu cyiciro cy’abafite ubumuga bukomeye barenga ibihumbi 154,236.

Muri abo, abafite ubumuga bw’ingingo ni 48, 4%, abafite ubwo mu mutwe ni 16.4%, ab’ubumuga bwo kutabona bagera kuri 11.4%, mu gihe abafite ubundi bumuga burimo ubw’inyonjo ubw’ubugufi bukabije ndetse n’ubw’uruhu rwera n’ubundi bushobora kwemezwa n’abaganga bo ari 11.2%.

Muri ibi byiciro hanagaragaramo icy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bangana 10,3% n’abandi bashyizwe mu cyiciro cy’abafite uruhurirane bw’ubumuga butandukanye bagera kuri 2,3%.

Hari urubyiruko ruvuga ko rugorwa cyane no kubona akazi, kubera ko hari abakoresha bakabima bashingiye ku kuba bafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza