Abahanga mu by’imiti bagaragaje impungenge z’amavuriro atanga imiti nta muhanga wabyo afite

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bahanga mu by’imiti bavuga ko batewe impungenge z’uko hari amavuriro n’ibigo nderabuzima bitanga imiti nta muhanga mu by’imiti uhari cyangwa wabigizemo uruhare, bikaba bishobora kugira ingaruka k’uwayihawe.

Ibi aba bahanga mu by’imiti babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Nzeri 2019, ubwo hatorwaga komite nyobozi nshya y’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda.

Bavuga ko kuba hakiri amavuriro cyane cyane y’abikorera n’Ibigo Nderabuzima bitanga imiti kandi nta muhanga mu by’imiti bifite, ari imbogamizi zikomeye ku buzima bw’abayihabwa.

Bavuga ko bifuza ko inzego zibishinzwe zakurikirana iki kibazo cyane ko hari n’itegeko rivuga ko umuti ugomba gutangwa n’umuhanga mu by’umuti (Pharmacien) yaba mu bitaro ndetse no mu Bigo nderabuzima.

Bahamya ko kuba abahanga mu bijyanye n’imiti batagira uruhare mu kuyitanga hari ingaruka bigira zirimo kudakira neza ku gihe ku murwayi no guta ubushobozi bw’imiti mu kuvura.

Nkurikiyimana Sebastien umaze imyaka 32 akora muri Farumasi yagize ati “Ubundi umuti ugomba gutangwa n’umuhanga mu by’imiti cyangwa ugatangwa ahari ariko mu bitaro haba harimo umwe gusa kandi ashinzwe ibintu binyuranye kenshi ugasanga atanagera aho imiti itangirwa ku buryo iyo serivise idakorwa neza kuko aba adahari.”

Umuyobozi mushya w’Urugaga rw’abahanga mu by’imiti Hahirwa Innocent, nawe yemeza ko hari impungenge z’uko hari amavuriro atanga imiti adafite abantu babifitiye ubushobozi.

Ati “Ni ikibazo kuko hari umuhanga wavuze ko nta tandukaniro ry’umuti n’uburozi n’ibiryo ahubwo itandukaniro ari iry’ingano y’ibiba byakoreshejwe kuko iyo umuntu yahawe imiti nabi n’utabifitiye ubushobozi bishobora kumugiraho ingaruka ziruta iz’indwara yari aje kwivuza.”

Yongeyeho ko basanze iki kibazo giterwa n’umubare muke w’abahanga mu by’imiti anemeza ko ku bufatanye n’izindi ngaga zitandukanye na Minisiteri y’Ubuzima ibafite mu nshingano, bizeye ko mu minsi iri imbere iki kibazo kizakemuka.

Abahanga mu by'imiti ubwo biteguraga gutora
Ubwo abahanga mu by'imiti biyamamaza kuyobora urugaga rwabo
Nkurikiyimana Sebastien umaze imyaka 32 akora muri Farumasi
Umuyobozi mushya w’urugaga rw’abahanga mu by’imiti Hahirwa Innocent

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza