Abahungu batsinze ku kigero cyo hejuru mu bizamini bisoza ayisumbuye

Yanditswe na HABIMANA James
Kuya 21 Gashyantare 2019 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye mu 2018, aho abahungu batsinze ku kigero cyo hejuru cya 93.3 %.

Ubwo amanota yatangazwaga kuri uyu wa Kane, Minisiitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yavuze ko umwaka ushize hakoze abanyeshuri 42145 barimo abahungu 19 342 (44.9 %) n’abakobwa 22 803 (54.1%).

Muri rusange mu mashuri yisumbuye asanzwe abatsinze ni 88.22% naho mu yigisha imyuga abatsinze ni 95.2%.

Mu bakoze bose, abakobwa batsinze ku kigero cya 84.0 % naho abahungu batsinda ku kigero cya 93.3%.

Abanyeshuri batanu batsinze kurusha abandi mu masomo y’Ubumenyi (Sciences) ni Tusingize François d’Assise wigaga Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM), Niyonkuru Derrick wigaga Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima (MCB) na Niyigena Patrick wigaga PCM.

Mu bigaga indimi, abahize abandi ni Tuyishime Violette, Abizeyimana Mélane na Munyentwari Olivier.

Mu bigaga Ubumenyamuntu n’ubuvanganzo (Humanities and Arts), aba mbere ni Nubuhoro Pax Agrippine wigaga Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG), Tuyishimire Théogène wigaga Amateka, Ubukungu n’Ubuvanganzo (HEL) na Manzi Mike wigaga HEG.

Mu banyeshuri bigaga ibijyanye n’inderabarezi, aba mbere ni Havugimana Thomas, Irakoze Clemence na Hagenimana John.

Mu 2017 ibizamini bisoza amashuri yisumbuye byari byakozwe n’abanyeshuri 40 753 batsinze ku kigero cya 89.5 %.

Minisiitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yavuze ko impamvu uyu mwaka abanyeshuri batsinze ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ushize byatewe na gahunda nshya y’imyigishirize.

Ati “Ubu hari ukwigisha hakoreshejwe imfashanyigisho ishingiye ku bumenyi no ku bushobozi bw’umunyeshuri. Iyi gahunda iyo ubonye uko abana batsinze kuri 88.22% ni ikintu cyo kwishimira cyane kuko ni intambwe yo guha ubushobozi umunyeshuri mu rwego rw’imyigire yabo.”

Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 burimo ibibazo

Dr Mutimura ubwo yagarukaga ku myigishirize yo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, yavuze ko amashuri afite amashanyarazi muri iki cyiciro ageze kuri 87.1%, bivuze ko hakiri intambwe yo gutera kugira ngo abasigaye nabo bagezweho ibikorwa remezo.

Ati “Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga cyane mu kubaka amashuri kugira ngo dukemure ibibazo bimwe bitwugarije nk’ibibazo by’abana benshi mu mashuri, hari abana bamwe biga mu burezi bw’imyaka 12 bafite izi nzitizi ariko dufite icyizere ko ibyo byose bizakemuka kugira ngo nabo bige neza nk’ariya mashuri ari mu mujyi.”

Kureba amanota byatangiye gukorwa hifashishijwe urubuga rwa REB arirwo www.reb.rw aho umuntu akanda ahanditse ‘View Exam results’ cyangwa kuri telefone ugiye ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandikamo S6 ugakurikizaho nimero umunyeshuri yakoreyeho ukohereza kuri 4891.

Minisitiri w'Uburezi yagaragaje ko hakiri ibigo by'amashuri bidafite ibikorwaremezo bihagije
Minisiitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yavuze ko impamvu uyu mwaka abanyeshuri batsinze ku kigero cyo hasi ugereranyije n’ushize byatewe na gahunda nshya y’imyigishirize
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri abanza n'ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, ubwo yari muri uyu muhango wo gutangaza amanota
Abanyeshuri bahize abandi bahembwe mudasobwa

Amafoto: Himbaza Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza