Abakorerabushake b’ Abanyamerika 25 barahiriye gutanga umusanzu muri gahunda z’ubuzima mu Rwanda

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 16 Kanama 2017 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles, yakiriye indahiro z’urubyiruko rw’Abanyamerika 25 baje mu bikorwa byo guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Aba bakorerabushake barahijwe kuri uyu wa 16 Kanama 2017 nyuma y’amezi atatu baje mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Peace Corps yatangijwe na Amerika mu rwego rwo gutanga umusanzu aho bikenewe hirya no hino ku isi.

Mu mezi yose bamaze mu Rwanda, aba Banyamerika babanje kwigishwa Ikinyarwanda n’indi mico itandukanye kugira ngo aho bazajya gukorera hiryo no hino bazabashe kubana neza n’abo bazasanga.

Aba bakorerabushake bazamara imyaka ibiri bafatanya n’ibigo nderabuzima kurushaho gusobanurira abaturage uburyo bwo kwita ku mirire y’abana bari munsi y’imyaka ibiri, gukoresha amazi meza, kurwanya Malaria n’ibindi.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yavuze ko ubusanzwe iyo gahunda isanzwe ifasha Abanyarwanda asaba abo bakorerabushake kuzaba ikiraro gihuza ibihugu byombi.

Yagize ati “Uku gutanga serivisi mu bihugu byo hanze bifite amateka maremare, ubwo bufatanye buzatuma habaho kubaka ubucuti hagati y’ibihugu bibakira n’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Peace Corps mu Rwanda izabafasha kubaka imikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurinda no kurwanya indwara mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Innocent Turate, yavuze ko Abanyamerika basanzwe baza muri iyo gahunda bagira uruhare rukomeye mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi, asaba abaje kurushaho.

Yagize ati “ Guverinoma y’u Rwanda izirikana inkunga ya Leta Zunze ubumwe za Amerika mu bibazo bitandukanye by’ubuzima kandi tukayishimira uruhare rwayo mu gufasha u Rwanda kugera ku ntego rumaze kugeraho haba mu by’ubuzima n’ibindi, turasaba ko mwakomeza uwo murava.”

Peace Corps yatangiye kohereza abakorerabushake mu Rwanda kuva mu 1975 ariko habarurwa abasaga 600 bamaze kunyura muri iki gihugu kuva mu 2009.

Abanyamerika bacinye umudiho wa kinyarwanda
Babyinnye iby'umuco nyarwanda bize mu mezi atatu bamaze mu Rwanda
Umuyobozi wa Peace Corps mu Rwanda, Keith Hackett
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurinda no kurwanya indwara muri RBC, Dr Innocent Turate

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza