Abanyarwanda bahawe amahirwe yo kwiga muri Kaminuza ya Manchester, yareze Minisitiri muto mu Rwanda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Kanama 2018 saa 12:18
Yasuwe :
0 0

Kaminuza ya Manchester yo mu Bwongereza yanyuzemo umwe mu bayobozi bato muri Guverinoma y’u Rwanda, yatanze amahirwe ya buruse ku banyarwanda bashaka gukomeza mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo atandukanye.

Iyi kaminuza iri mu zizwi mu Bwongereza yareze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu, wayikuyemo Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye no gucunga Imishinga minini y’Ubwubatsi yabonye mu Ishami ry’Ubukanishi, Ubumenyi bw’ikirere n’ibijyanye n’Ubwubatsi (School of Mechanical, Aerospace and Civil Engineering).

Uwihanganye muri Kaminuza ya Manchester yarangije amasomo ari uwa mbere mu banyeshuri 200 ndetse aba mu bagaragaje ubuhanga bwihariye bituma agenerwa igihembo gikomeye n’iyi Kaminuza mu birori byabaye ku wa 12 Ukuboza 2013.

Minisitiri Uwihanganye w’imyaka 31 yiganye n’abandi Banyarwanda babiri muri Kaminuza ya Manchester. Yayitangiyemo amasomo muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza Icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (2007-2011).

Yagiriwe icyizere cyo kwinjira muri Guverinoma nshya yashyizweho na Perezida Kagame ku wa 30 Kanama 2017, kuri ubu ni we we muyobozi muto uyirimo.

Kaminuza ya Manchester yatangaje ko yafunguye uburyo buzafasha Abanyarwanda kubona buruse yo gukomeza amasomo mu byiciro birimo Engineering, Ibidukikije, ibijyanye n’Ubuvuzi ndetse n’Amategeko. Abandi bazungukira muri iyi gahunda ni abakomoka muri Ethiopia, Uganda na Tanzania.

Iyi kaminuza yagennye buruse 27 zirimo 17 zizahabwa abanyeshuri baziga umwaka umwe bari ku ishuri na 10 bazigira muri gahunda y’itari iya buri munsi kandi batari ku ishuri mu myaka iri hagati y’itatu n’itanu.

Abazahabwa buruse bazishyurirwa amafaranga yose y’ishuri, abazaba bari muri Manchester, bazasubizwa itike y’indege, ayo kubatunga na viza.

Abemerewe gusaba buruse bagomba kuba nibura bamaze imyaka ibiri mu kazi hatabariwemo ako kwimenyereza umwuga n’ubukoranabushake; kugira impamyabumenyi iriho amanota yo hejuru (first or upper second class); kuba umuturage w’u Rwanda, utarize hanze ya Afurika; kugaragaza ubushake bwo kugaruka mu rugo no gukoresha ubumenyi mu iterambere ry’u Rwanda ndetse bagaragaza ko bumva ko kwiga muri Manchester bizagira akamaro ku muryango mugari.

Mu itangazo rya Kaminuza ya Manchester yatangaje ko abasaba badakeneye kugaragaza certificat ya IELTS igaragaza ubumenyi bafite mu kuvuga Icyongereza. Ikizamini kizakorwa mu gihe bazaba bamaze gutoranywa.

Kuva ku wa 1 Kanama 2018, abashaka kwiga muri Kaminuza ya Manchester muri Nzeri 2019, batangiye gutanga ubusabe bwabo, biteganyijwe ko ibi bikorwa bizafungwa ku wa 9 Nzeri 2018.

Kaminuza ya Manchester iri ku mwanya wa karindwi mu Bwongereza, ibarizwamo abanyeshuri baturuka mu bihugu birenga 80. Imibare yo mu 2015 igaragaza ko iyi kaminuza yabarizwagamo abanyeshuri 39,700.

Kaminuza ya Manchester yatanze amahirwe ya buruse ku banyarwanda bashaka gukomeza mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu masomo atandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza