Impamvu abanyarwanda batitabira gutwika imirambo kwemejwe mu mategeko

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Ukwakira 2017 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Abahanga mu bijyanye no gufata neza ubutaka basobanura ko ‘gutwika imirambo’ ari umuco mwiza wo kurondereza ingano y’ubuso bw’ubutaka buhingwa, umaze kumenyerwa mu bihugu byiganjemo ibifite abaturage benshi nk’u Bushinwa n’u Buhinde.

Ubu buryo bwo gushyingura bwaje no kwemezwa mu Rwanda n’itegeko nº 11/2013 ryo kuwa 11/03/2013, rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ryashyizweho umukono na Perezida wa Repubulika, ryasohotse mu igazeti ya Leta muri Gicurasi 2013.

Iryo tegeko ryemeza ko gutwika umurambo ari bumwe mu buryo bwo gushyingura bwemewe mu Rwanda, bukorwa kubw’amahitamo y’umuntu watakaje uwe cyangwa icyemezo cyafashwe mu gihe nyir’ubwite yari akiriho.

Muri 2015 hasohotse iteka rya Minisitiri rigena uko imirambo izajya itwikwa, rivuga ko bikorwa hakoreshejwe ifuru yagenewe gutwikirwamo abapfuye. Iyo furu igomba kuba ifite amashanyarazi kandi ifite umuriro uhoraho ku buryo budahagarara ndetse hakaba n’imashini y’agateganyo isimbura amashanyarazi igihe yabuze.

Nubwo amategeko abyemera kugeza ubu nta Munyarwanda uratwika umurambo w’uwe ku mpamvu zirimo izishingiye ku muco n’imyumvire no kuba nta bashoramari barabyaza umusaruro aya mahirwe y’ubucuruzi yihishe mu gutwika imirambo.

Mu kiganiro na IGIHE, Umujyanama wa Minisitiri wa Siporo n’Umuco mu by’amategeko, Karambizi Olivier, yavuze ko leta yakoze akazi kayo ishyiraho umurongo ngenderwaho bityo hasigaye uruhare rw’abikorera bifuza gushora imari mu gutwika imirambo.

Yagize ati “Twebwe twashyizeho ibigomba gukurikizwa no kubahirizwa. Uwashaka gutangiza umushinga muri ibi yawutangira.”

Byari biteganyijwe ko mu gihe itegeko rizaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa irimbi ryose riri mu Rwanda rizaba rifite aho imirambo itwikirwa. Bamwe mu bikorera bakora ibijyanye no gucunga amarimbi, bavuga ko kugeza ubu nta Munyarwanda urabagana asaba ko umurambo w’uwe watwikwa.

Umuyobozi wa sosiyete CONS TECH Ltd icunga irimbi rya Rusororo, Anselme Nkusi, yabwiye IGIHE ko ko isesengura bakoze basanze ari uko abantu bacyifuza gushyingura ku buryo busanzwe. Iyi akaba ari yo mpamvu ituma nk’abikorera badashora imari yabo mu gutwika imirambo.

Yagize ati “Twiteguye kuvugana n’inganda zikora imashini zitwika imirambo ariko kuko nta muntu n’umwe wari wabisaba ntabwo dushobora kugura imashini zidakenewe.”

Imashini imwe ihagaze amafaranga y’u Rwanda miliyoni zibarirwa muri ebyiri kuzamura bitewe n’ubushobozi bwayo, kuko ngo hari n’izifite ibyumba birenze kimwe, ku buryo imirambo yatwikirwa rimwe, ivu rya buri wese riri mu cyumba cyaryo.

Ubutaka buhingwa bushobora kugabanuka

Kuba Abanyarwanda badatwika imirambo kandi binahera mu muco, aho bubaha umurambo bakumva gutwika uwapfuye ari ukumwambura agaciro, kumushinyagurira, bakumva biteye ubwoba n’isoni gutwika umuntu wakubyaye, mwabanye, mwasangiye.

Gusa hari ababona iyi myumvire iteye impungenge kuko ubutaka bwo guhinga bushobora kuzagenda bugabanywa no gushyingura. NKo ku irimbi rya Rusororo bivugwa ko mu mwaka wa 2029 hazaba hamaze gushyingurwa abantu basaga 9,000 kuri hegitari zisaga 30 nyamara hari hateganyijwe 12 muri uriya mwaka.

Iteka rya Minisitiri riteganya ko igikoresho gishyingurwamo ivu kigomba kuba gikozwe mu ibumba; icyuma; ikirahuri; cyangwa mu giti, kikandikwaho cyangwa kigashushanywaho amazina y’uwapfuye; itariki y’amavuko; n’itariki yapfiriyeho.

Ivu ryavuye mu murambo rifatwa nk’umutungo w’umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta. Rishobora gushyingurwa mu irimbi rusange, irimbi ryihariye, mu rugo cyangwa ahandi hantu hagenwa n’abagize umuryango w’uwapfuye cyangwa Leta ku muntu wapfuye adafite umuryango.

Mu irimbi rya Rusororo baracyashyingura mu buryo busanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza