Abanyeshuri basaga 9900 bemerewe inguzanyo yo kwiga Kaminuza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Nzeri 2019 saa 07:43
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri basaga 9900 nibo bemerewe inguzanyo ya Leta yo kwiga mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda ndetse no Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic (RP).

Nkuko byatangajwe n’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC), abasabye bose ni 12560, ariko abemerewe ni 9968.

Mu batoranyijwe, 2328 bagiye kwiga mu Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro naho 7640 bazajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu batoranyijwe, abagiye kwiga amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga (STEM) ni 6423 (64.4%) naho abagiye kwiga amasomo asanzwe ni 3545 (35.6%).

Abasabye kwiga siyansi n’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda bose baremerewe uretse 32 basabye bari mu cyiciro cya kane cy’ubudehe kandi bitemewe.

Bose basaranganyijwe mu mashami atandatu ya Kaminuza y’u Rwanda n’amashami umunani y’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro.

Hatangijwe kandi uburyo bushya bwo kureba abemerewe aho bizajya bisaba gukoresha ubutumwa bugufi hifahishijwe telefone.Ni ukujya ahagenewe kwandika ubutumwa bugufi muri telefone, ukandika HEC ugasiga akanya, ukandika nimero wiyandikishirijeho usaba kwiga muri Kaminuza hanyuma ukohereza kuri 6311 cyangwa ugakoresha internet ujya ku rubuga rwa HEC, ukandikamo nimero wiyandiksihirijeho.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) Dr Muvunyi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko umara kubona ko yemerewe inguzanyo asabwa kwihutira kujya kuri Banki Itsura Amajyambere (BRD) Ishami rishinzwe uburezi, gusinya amasezerano y’inguzanyo no gufunguza konti muri banki azajya ahererwaho inguzanyo.

Ibyo bizakurikirwa no kujya kwiyandikisha mu ishuri yoherejwemo kugira ngo ahabwe ibyangombwa byose bimuranga nk’umunyeshuri.

Dr Muvunyi yavuze ko uburyo bwo kwiyandikisha no gusinya amasezerano hakiri kare bigamije gukemura ikibazo cyajyaga kibaho cyo gutinda kubona buruse ku banyeshuri bashya.

Ati “Ni ukugira ngo ajye atangirana n’abandi kubona buruse. Bizagabanya bwa bukererwe bwajyaga bubamo. Bizadufasha kandi guhuza amakuru yaba hagati ya Kaminuza, BRD na HEC.”

Kugira ngo umunyeshuri ahabwe amahirwe yo guhabwa inguzanyo ya Leta hakurikizwa amanota yabonye mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye, icyo cyiciro gihabwa amanota 40 akagenda agabanyuka bitewe n’ayo umunyeshuri yabonye.

Icyiciro cya kabiri ni ubwoko bw’amasomo agiye kwiga nacyo gihabwa 40 naho icyiciro cya gatatu ni icyiciro cy’ubudehe usaba inguzanyo abarizwamo gihabwa 20 akagenda amanuka bitewe n’icyiciro umunyeshuri abarizwamo. Ni ukuvuga ko uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe aba afite amanota 20 yuzuye.

Mu banyeshuri bemerewe inguzanyo, abafashwe bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ni 1165, abo mu cyiciro cya kabiri ni 3536 naho abo mu cyiciro cya gatatu ni 5267.

Amabwiriza mashya avuga ko umunyeshuri uzageramo hagati agahindura amasomo yari yoherejwemo kwiga azahita atakaza amahirwe yo guhabwa inguzanyo kuko ubwoko bw’amasomo yahisemo kwiga ari kimwe mu bituma ayihabwa.

Umunyeshuri wemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza ya Leta ahabwa ibihumbi 40 bimutunga buri kwezi, uwiga amasomo ya siyansi cyangwa ikoranabuhanga akishyurirwa amafaranga y’ishuri miliyoni 2 Frw buri mwaka naho abiga amasomo asanzwe bakishyurirwa ibihumbi 800 Frw buri mwaka.

Kwakira ubujurire bw’abatishimiye ibyavuye mu busabe bwabo bizakorwa guhera tariki 16 Nzeri kugeza tariki 26 Nzeri 2019.

Guhera kuri uyu wa Gatandatu kandi haratangira gutangwa ibisubizo ku basabye inguzanyo zo kwiga mu mahanga (Bachelors, Masters, Doctorate); n’abasabye kwiga icyiciro cya gatatu n’igihanitse muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Carnegie Mellon University Rwanda.

Abagera hafi ku 1000 bemerewe kwiga muri Kaminuza n'amashuri makuru mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza