Iyi gahunda ibaye ku nshuro ya gatatu yiswe Yale Young African Scholars Educator’s Conference, imaze iminsi ibera mu Ishuri rya Gashora Girls’ Academy mu Karere ka Bugesera, ahanahurijwe hamwe abarimu 29 bashinzwe ibirebana no gufasha abanyeshuri kurushaho kwisobanukirwa no kumenya abo bifuza kuba bo mu gihe kizaza.
Yateguwe ku bufatanye bwa Imbuto Foundation isanzwe itanga umusanzu mu burezi mu Rwanda, Kaminuza ya Yale muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango Higher Life Foundation and Education.
Migambi Patrick wiga mu mwaka wa gatanu mu Ishuri rya Agahozo Shalom, yavuze ko kimwe mu byakundaga kubagora igihe bifuza kwiyandikisha muri kaminuza zo mu mahanga harimo kumenya gutegura inyandiko zitandukanye basabwa n’ibizamini bituma bemererwa.
Ati “Batwigishije uburyo twakora umwandiko ku ngingo runaka (essai), ku buryo iba ari nziza kandi ikubiyemo ibituma umuntu adashidikanya ko ushoboye koko. Ikindi ni uko batweretse uko twakwitegura gukora ibizamini bitwemerera kujya kwiga muri Amerika (American Standard Test) byibanda cyane ku mibare n’Icyongereza.”
Migambi na bagenzi be barimo Heaven Kubaho na Anoushka Goyal, bavuga ko ikindi beretswe ari uburyo bashobora gusaba inguzanyo igihe badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira kaminuza bifuza, kandi ubumenyi bazahakura bakaba biteguye kubusangiza bagenzi babo batagize amahirwe yo kuza muri iyi gahunda.
Ku ruhande rw’abarezi, Hagenimana Théogène ushinzwe amasomo muri Fawe Girls’ School, we yagaragaje ko mu byo bunguwemo ubumenyi harimo uburyo nyabwo bwo kurushaho gufasha abanyeshuri guhitamo neza amasomo bifuza kwiga muri kaminuza, amahitamo adaturutse ku gitutu cy’ababyeyi cyangwa umuryango Nyarwanda.
Ati “Si umuco wari wakwira mu mashuri yose ko abantu bayobora abana mu rugendo rwo guhitamo uko bazakomeza amasomo yabo. Tuba tugomba kugira uko twabafasha, tukaganira ku buryo nk’umurezi umenya icyo umwana ashoboye koko.”
Mu masomo yatanze, Eudora Okine waturutse muri Kaminuza ya New York ishami rya Abu Dhabi, yagarutse ku nyungu ziri mu kujya muri kaminuza ukazahitamo ishami wigamo nyuma no kujyayo ufite isomo ryihariye wasabye.
Ati “Mu bisanzwe muri Afurika usanga niba warize amasomo arebana na siyansi niyo ugomba gukomeza. Ibyiza ariko ni uguha amahirwe umunyeshuri agahitamo mu bintu byinshi nyuma yo gukora igereranya. Ibi bituma baguka mu bitekerezo, ndetse bakaniga ibintu bakunze kandi bazishimira gukora.”
Ubuyobozi bwa gahunda ya ‘Yale Young African Scholars (YYAS)’yo mu Rwanda, butangaza ko kugeza ubu ibarizwamo abanyeshuri 69, muri bo 38 barangije amashuri yisumbuye, bamwe muri bo bakaba baramaze kwemererwa kwiga muri Kaminuza zo muri Amerika, Canada, Ghana n’u Rwanda mu gihe abandi bagiye kurangiza umwaka wa gatandatu.



















Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO