Abarimu ba kaminuza bagiye kujya bakoreshwa ikizamini cy’Icyongereza kubera abasohoka batabasha kukivuga

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Mata 2018 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yatangaje ko hari guteganywa uburyo abarimu ba kaminuza bajya bakoreshwa ikizamini cy’Ururimi rw’Icyongereza nyuma y’aho hagenda hagaragazwa imbogamizi ko hari abakigishamo nabo batakizi.

Nyuma y’ibiganiro Minisitiri w’Uburezi yagiranye n’abayobozi ba kaminuza i Huye kuri uyu wa Gatandatu, yahishuye ko hari gutekerezwa ku barimu bigisha muri za kaminuza bafite ubushobozi buke mu kwigisha mu Rurimi rw’Icyongereza nk’uko tubikesha RBA.

Yagize ati “Turashaka kugaragariza abarimu ko aribo shingiro y’imyigire y’abana. Nk’uko mwabibonye abanyeshuri benshi baravuga bati ‘ntituzi Icyongereza kubera ko n’abarimu batwigisha, ubushobozi bwo kukivuga, kugikoresha no kucyumva ni buke. Ni nayo mpamvu dutekereza ko mu bihe bizaza turimo kuganira n’abayobozi batandukanye ba za kaminuza, tuzasaba abarimu bose ko mbere yo kugira ngo bigishe muri kaminuza babanza bakore ikizamini cy’Icyongereza, babe bakizi. Kandi icyo kizamini kizaba atari ikizamini gisanzwe, ni ikizamini kizajya gikorwa ku rwego rw’igihugu, abe (umwarimu) ashobora kucyumva, abe ashobora kukivuga, abe ashobora kucyandika, bityo agire ubushobozi bwo kukigisha.”

Ubu buryo Minisitiri Dr Mutimura atekereza yakwitabaza mu gukemura ikibazo cy’abarangiza kaminuza batabasha kuvuga Icyongereza gikoreshwa cyane ku isoko ry’umurimo, avuga ko buzanagera no mu mashuri yisumbuye.

Iki gitekerezo kije gikurikira umwanzuro w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu wabaye kuva ku wa 26 Gashyantare kugeza ku itariki ya 1 Werurwe 2018, ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi no kunoza imyigishirize y’indimi hitawe ku rurimi rw’Icyongereza, wemeje ko rugirwa isomo mu mashuri yose muri kaminuza.

Avuga kuri uwo mwanzuro, Minisitiri w’Uburezi yabwiye itangazamakuru ko kugira ngo ireme ry’uburezi rinoge kandi ritere imbere, abanyeshuri bagomba kuba bazi neza ururimi bigamo n’abarimu bakamenya urwo bigishamo.

Yagize ati “Hari imbogamizi dufite y’uko abantu barangije amashuri makuru baba batazi ururimi rw’Icyongereza ku buryo bunoze. Biba inzitizi ikomeye cyane iyo bajya muri za kaminuza cyangwa iyo batangiye gukora mu bigo by’abikorera, cyane aho Leta y’u Rwanda iri gukangurira abikorera bavuye hanze kuza gukorera mu gihugu.”

Abarimu ba kaminuza biganjemo abize bakanigisha amasomo mu rurimi rw’Igifaransa, bahuye n’imbogamizi ikomeye yo gukoresha Icyongereza gisigaye kigishwamo.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura yavuze ko abarimu ba kaminuza bagiye kujya bakoreshwa ikizamini cy’Icyongereza kubera abasohoka batabasha kukivuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza