Abayoboke batatu ba FDU-Inkingi basabiwe kongererwa igihe cy’igifungo cy’agateganyo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 11 Mutarama 2018 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha bwasabiye abayoboke batatu b’ishyaka ritemewe mu Rwanda ‘FDU Inkingi’ kongererwa igihe cy’igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 kugira ngo bubashe gukomeza iperereza.

Aba bayoboke ni Ntirutwa Théophile, Abayisenga Venant na Athanase Kanyarukiko bashinjwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Ni itsinda rya kabiri rishinjwa ibyaha nk’ibya bagenzi babo bari mu rya Twagirimana Boniface uvuga ko ari Visi Perezida w’Ishyaka rya FDU Inkingi, Ndayishimiye Papias, Twagirayezu Janvier, Nsabiyaremye Gratien, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Fabien na Nkiko Erneste.

Ubushinjacyaha buvuga ko intandaro y’ibyaha baregwa ari ihuriro ryashyizweho ryitwa P5 rigizwe na FDLR, CNRD, RNC, PS-Imberakuri, FDU -Inkingi na PDP Imanzi rifite umugambi wo kurema umutwe wa gisirikare ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ntirutwa Théophile uhagarariye FDU Inkingi mu Mujyi wa Kigali, Abayisenga akayihagararira i Rubavu na Kanyarukiko baregwa kugira uruhare mu gushakira ubufasha abandi barwanashyaka barimo Papias Ndayishimye na Norbert Ufitamahoro ngo bajye mu mitwe y’iterabwoba.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane, ubushinjacyaha bwavuze ko ingingo ya 104 y’Itegeko ry’imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ibuha uburenganzira bwo gusaba ko iminsi y’ifunga ry’agateganyo yongerwa igihe iperereza ritararangira, bityo ko n’abo baregwa bifuza ko bongererwa igihe.

Uwunganira abaregwa yavuze ko bitumvikana uburyo abakiliya be bakomeza gufungwa bataraburanishwa mu mizi, mu gihe ubushinjacyaha buterekana bimwe mu byo bumaze kugeraho mu iperereza.

Yavuze ko ibimenyetso byatanzwe nta shingiro bifite ndetse ngo kuba baratawe muri yombi muri Nzeri 2017 iperereza ryaratangiye mu 2016 na n’ubu nta kiragerwaho, ni uko ngo nta bibashinja bihari.

Yavuze ko ubushinjacyaha bukwiye kugaragaza abantu bo hanze y’igihugu bakorana n’abo yunganira ndetse n’ibiganiro bagiranye.

Yasabye urukiko kutakira ubusabe bw’ubushinjacyaha, rwaramuka runabwakiriye ntirubuhe agaciro.

Umushinjacyaha yavuze ko mu gihe iperereza ritarasozwa badashobora gushyira hanze ibimaze kugerwaho.

Yavuze ko hari iperereza ku itumanaho abaregwa bagirana n’abo hanze y’igihugu rigikorwa, bityo ko gusaba ko igifungo cyongerwa bifite ishingiro.

Uwunganira abaregwa yavuze ko urukiko rusaba ubushinjacyaha kugaragaza uruhare rwa buri wese ku byaha aregwa, bitaba ibyo ubusabe bwabwo ntibuhabwe agaciro.

Abaregwa mu maburanisha yabanje bahakanye ibyo bashinjwa. Bavuze ko umutwe w’iterabwoba bashinjwa ubushinjacyaha butagaragaza izina ryawo, aho ubarizwa hazwi ndetse n’ubuyobozi bwawo.

Isomwa ry’umwanzuro w’urubanza ryashyizwe ku wa Mbere, tariki 15 Mutarama 2015.

Abayoboke ba FDU inkingi bakurikiranwe mu butabera ku byaha bikomeye birimo kurema umutwe w’ingabo no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza