Abayobozi b’ibigo bagiye guhugurwa ku gusesengura amarangamutima y’abakozi mu ifatwa ry’ibyemezo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 10:54
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bakuru mu bigo bya Leta, ibyigenga n’iby’imyiryango mpuzamahanga mu Rwanda bagiye guhabwa ubumenyi buzwi nka Emotional Intelligence (EI), buzabafasha kumenya no gusesengura amarangamutima mu gihe bafata imyanzuro ireba abakozi n’ibigo bayobora.

Aya mahugurwa azabera mu Mujyi wa Kigali muri Marriot Hotel ku wa 24 Gicurasi 2019.

Yateguwe n’Ikigo cy’Inzobere mu gutanga amahugurwa ku micungire y’abakozi, gutumiza ibicuruzwa mu mahanga n’ibindi, cyitwa ‘ITM Africa Ltd’.

Azatangwa n’inzobere mu byerekeye imikorere y’ubwonko n’amarangamutima; Dr. Jerome Bonnifay, ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mitekerereze ya Muntu (Psychology), Imicungire y’Abakozi, Amategeko n’Ubukungu.

Mu bandi bazatanga ibiganiro harimo Umuyobozi wa Trademark East Africa mu Rwanda, Mutesi Patience; Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga no guhanga Udushya muri Smart Africa, Nkurikiyimfura Didier n’abandi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe Gahunda y’Amahugurwa muri ITM Africa Ltd, Mugabo Eisha, yavuze ko amahugurwa azahabwa abayobozi bakuru n’abayobora amashami mu bigo bikomeye.

Yagize ati “Iyo umuyobozi asobanukiwe ibyiyumviro bye bwite, abasha kugenzura imiyoborere ye n’imyitwarire y’abakozi be. Ubwo bumenyi nibwo bumushoboza kuzuza inshingano ze atabogamye, ntawe arenganije kandi akabasha kugera ku ntego yashyiriweho. Iryo ni ibanga rikomeye ryakamenywe n’umuyobozi wese wifuza kwesa imihigo.”

Yatanze urugero ko nk’igihe umukozi atameze neza cyangwa imyitwariye ye idashobotse, umuyobozi ufite ubwo bumenyi ku marangamutima atabimuhora, ahubwo amenya uko amutwara ku buryo bidahungabanya imikorere ye n’umusaruro n’iterambere by’ikigo.

Intego y’aya mahugurwa ni ugufasha abayobozi gusobanukirwa akamaro ko gusesengura amarangamutima yabo ubwabo n’ayabo bayoboye, bikabafasha kunoza imikorere yabo no gufata ibyemezo birushaho guteza imbere ibigo bayoboye.

Ibi ni kimwe no mu gihe umuyobozi ahora yumva ko uwo ayobora agomba kumukuramo inyungu gusa, ntamutege amatwi ngo yishyire mu mwanya we, yumve ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma atuzuza inshingano ze.

Mugabo yavuze ko imyitwarire y’umukozi ijyanye na kamere ye, iyo ntacyo ihungabanya mu kazi akora, adakwiye kuyihorwa, ahubwo umuyobora aba akwiye kumenya uko ayibyazamo umusaruro ufitiye inyungu rusange ikigo.

Yashishikarije abahagarariye b’ibigo n’abayobozi muri rusange, kwitabira amahugurwa kuko ari ryo pfundo ry’imikorere myiza n’iterambere ry’ibigo ku Isi hose.

Aya mahugurwa agiye kuba ku nshuro ya kabiri, akurikiye ayabereye i Kigali mu Ugushingo 2018.

Abayitabiriye bavuga ko yabafashije kumenya intege nke zabo n’uko bakomeza kwitwara, kumenya akamaro ko gukoresha ibyiyumviro, kwigenzura no gufata imyanzuro idahubukiwe ishingiye ku byiyumviro, gutuma abakozi bahora bishimye, kwishyira mu mwanya w’uwo bagiye gufatira ibyemezo n’ibindi.

Kuri iyi nshuro biteganyijwe ko amahugurwa azitabirwa n’abayobozi bakuru mu bigo n’imishinga bari hagati ya 100-150, bagira n’amahirwe yo guhura no kungurana ibitekerezo bifitiye umumaro ibigo byabo.

ITM Africa Ltd iyategura ifite amashami mu bihugu birindwi muri Afurika n’i Burayi aribyo u Budage, Afurika y’Epfo, Angola, Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania n’u Rwanda.

Kwitabira aya mahugurwa bisaba kwiyandikisha kuri https://itmafrica.rw/training cyangwa ugahamagara telefoni igendanwa 0727 903 680.

Umuntu umwe uzayitabira azishyura $250, akabakaba ibihumbi 226 Frw.

Abayobozi b’ibigo bikomeye mu Rwanda bagiye guhugurwa ku gusesengura amarangamutima y’abakozi mbere yo gufata ibyemezo
Amahugurwa ku miyoborere afatwa nk'ipfundo ry'iterambere mu bigo byose ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza