Abayobozi ba RIB bakoresheje umunsi wa mbere mu gukurikirana uko serivisi zihabwa abayigana (Amafoto)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Mata 2018 saa 09:49
Yasuwe :
0 1

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Jeannot n’Umunyamabanga Mukuru wungirije, Kalihangabo Isabelle, ku munsi wa mbere w’ibikorwa by’uru rwego, basuye zimwe muri Sitasiyo zarwo zikorera mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo Itegeko rishyiraho RIB ryatangazwaga ku wa 20 Mata 2017, mu ngingo ya 41 ryategetse inzego n’ibigo bya Leta birebwa naryo ko “bihawe igihe kitarenze umwaka umwe ngo bibe byubahirije ibiteganyijwe n’iri tegeko uhereye igihe ritangarijwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

Icyo gihe cyarangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2018, ubu RIB ikaba ari urwego rukora ndetse rufite n’abakozi n’ibikoresho. Ubu sitasiyo za RIB ziri mu bice bitandukanye, mu nyubako zisanzwe zikoreramo Sitasiyo za Polisi.

Ubuyobozi bwakurikiranye uko serivisi ziri guhabwa abagana Sitasiyo za RIB, gahunda yahereye ku ya Remera. Umuyobozi Mukuru wa RIB, Col Ruhunga yari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felix Bahizi Rutagerura.

Col Ruhunga yabwiye abagenzacyaha ko nk’ubuyobozi bifuje kureba uko umunsi wa mbere wagenze, ati “Uru rugendo turi gukora ni ukugira ngo turebe uko ibintu bimeze, kuko iyo abantu batarakora ntubona ibibazo bishobora kuba bihari.”

Col Ruhunga yagendaga abaza abagenzacyaha uko bakiriwe n’abaturage batangiye kubabona batambaye impuzankano ya polisi, bamugaragariza ko akazi kari gukorwa neza nta kibazo. Bagaragaje ariko ko abakozi bataruzura mu myanya, kuko hari nk’aho abagenzacyaha (muri CID) bakoranaga ari barindwi, babiri akaba aribo binjizwa muri RIB.

Yasabye abagenzacyaha kurangwa n’ubunyamwuga, umurava, imyitwarire ikwiye n’ubunyangamugayo mu kazi kabo ka buri munsi.

Ku wa 18 Mata 2018 nibwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Polisi y’Igihugu na RIB; icyo gihe Komiseri Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Gasana Emmanuel, ahamiriza Col Ruhunga ko uru rwego rushya rubonye abakozi beza.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Mata 2018 yemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo abakozi 463 n’umutungo byari muri Polisi y’u Rwanda birebana n’Ubugenzacyaha byimurirwa mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha. Yemeje n’iteka rya Minisitiri rijyana ahandi ba Suzofisiye n’Abapolisi bato 320 ba Polisi y’u Rwanda, nabo binjijwe muri RIB.

Abayobozi ba RIB bakoresheje umunsi wa mbere mu gukurikirana uko serivisi zihabwa abayigana
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Jeannot yagendaga abaza abagenzacyaha uko bakiriwe n’abaturage bababona batambaye impuzankano ya polisi
Barebye uko serivisi ziri gutangwa ku bagana RIB
Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Jeannot n’Umunyamabanga Mukuru wungirije, Kalihangabo Isabelle, basobanurirwa uko serivisi ziri gutangwa muri uru rwego rushya
Abayobozi ba RIB basuye zimwe muri Sitasiyo zayo zikorera mu Mujyi wa Kigali
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Kalihangabo Isabelle, ku munsi wa mbere mu nshingano nshya aheruka guhabwa
Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ACP Felix Bahizi Rutagerura
Sitasiyo za RIB ziri mu bice bitandukanye mu nyubako zisanzwe zikoreramo Sitasiyo za Polisi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza