Abayobozi bakuru bagiye kongera guhurira mu masengesho yo gusengera igihugu

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 13 Mutarama 2018 saa 11:48
Yasuwe :
2 0

Ku nshuro ya 22, ihuriro Rwanda Leaders Fellowship’, ryongeye gutegura amasengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu, azitabirwa n’abayobozi mu nzego nkuru za leta n’abaturutse mu madini n’amatorero atandukanye.

Aya masengesho azwi nka “National Prayer Breakfast", ateganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018, azitabwira na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente.

Umwaka ushize aya masengesho aba agamije gushimira Imana, gusengera umwaka mushya no kumva icyo ivuga ko miyoborere myiza, yitabiriwe n’abagera kuri 700 barimo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Mu butumwa yatanze icyo gihe, Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabahaye ubushobozi busendereye bwo gukora ibyiza, abashishikariza kubukoresha mu kuzuza inshingano bahawe.

Ati “Imana iturema ntiyigeze idushyira mu byiciro kuva ku wo hejuru kugeza ku wo hasi. Twese twaremanywe ubushobozi bungana. Abanyafurika, Abanyarwanda bagomba guhindura uburyo batekereza, tugomba kongera gusuzuma imitekerereze yacu, indangagaciro zacu.”

Yakomeje avuga ko bidakwiye gutegereza ugukorera ibyo wagakwiye kwikorera kuko guhora iteka ahantu ukomera abandi amashyi, nta kamaro bishobora kugira mu iterambere.

Umukuru w’Igihugu kandi yanagaragaje ko hari isano rikomeye riri hagati yo gukorera Imana no gukorera igihugu nk’umuyobozi ku Isi.

Ati “Kugira ngo twizere ibyiza nyuma y’ubuzima, tugomba kuzuza inshingano zacu muri ubu buzima. Nk’abayobozi, Imana yaduhaye ubushobozi busendereye bwo gukora ibyiza ku bwacu no ku bo dushinzwe gukorera.”

Amasengesho yo gusengera igihugu yatangijwe mu 1995, ahuza abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu barimo abagize Guverinoma, abadepite, abasenateri, inzego z’ubutabera, iz’umutekano, abikorera, sosiyete sivile n’abayobozi b’amadini.

Pasiteri Antoine Rutayisire atanga ikiganiro mu masengesho yo gusengera igihugu umwaka ushize
Perezida Kagame na Madamu ubwo bari bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu umwaka ushize
Umwaka ushize Perezida Kagame yibukije abayobozi ko Imana yabahaye ubushobozi busendereye bwo gukora ibyiza
Muri aya masengesho, aba ari umwanya mwiza wo guhimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza