Abayobozi barenga igihumbi bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Mutarama 2018 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Abayobozi mu nzego zitandukanye basaga igihumbi bifatanyije mu gikorwa cyo gusengera igihugu, kizwi nka ‘National Prayer Breakfast’ bashimira Imana ibyo yagejeje ku banyarwanda mu mwaka ushize wa 2017, banayiragiza uyu mwaka wa 2018.

Iki gikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 21 cyitabiriwe n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, na Madamu Jeannette Kagame.

’National Prayer Breakfast’ iba buri mwaka ikabanzirizwa n’inama ihuza abayobozi bakiri bato mu nzego za leta, abikorera n’abanyeshuri, ‘Young Leaders Conference’, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mutarama 2018 muri Serena Hotel.

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’abanyamahanga 56 barimo abaturutse muri Kenya, Uganda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burkina Faso, Sudani y’Epfo, Congo Brazzaville, Togo, Tanzania, u Bubiligi, Canada, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Australia.

Umuyobozi wa Rwanda Leaders Fellowship itegura iki gikorwa, Munyemana Eric, yavuze ko gushimira Imana ku byo yagejeje ku gihugu ari ukuzirikana ko ari byo soko y’ubuzima, isoko y’imbaraga n’ubwenge bishoboza abayobozi kuzuza inshingano zabo.

Yavuze ko umwaka ushize Imana yafashije Abanyarwanda muri byinshi ari yo mpamvu bakwiye kuyishima, banayiragiza uyu mwaka mushya.

Ati “Umwaka ushize abanyarwanda bagaragaje ubuzima bifuza kubaho. Bagaragaje ko bashaka ubuzima buhindutse, babigaragarisha kwihitiramo umuyobozi uzana impinduka nziza kandi bafitiye icyizere cyo gukomeza kubagezaho izo mpinduka nziza. Nubwo urugendo rukiri rurerure, ntitwabura gushimira Imana ibyo twagezeho mu mwaka tuvuyemo wa 2017.”

Icyakora Munyemana yavuze ko gushima Imana no kuyiragiza umwaka mushya bidakwiye gutuma abayobozi birara.

Ati “Gushimira Imana ku byagezweho no kuyiragiza ibiri imbere ntibitwambura inshingano zacu za kiyobozi ngo tuzegeke ku Mana, ahubwo bidutera imbaraga zo kugendera ku mahame yayo no gusohoza neza inshingano ari byo bizana impinduka nziza.”

Umuvugabutumwa wabwirije muri iki gikorwa, Pasiteri Habimana Didier, yasabye abayobozi guharanira kuba abazana impinduka, aho kubona abaturage barira ngo nabo barire birangirire aho.

Yavuze ko mu gihe abandi bavuga ko agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoreyemo, ak’umuyobozi gakwiye kuba kamenywa n’imishinga yashyize mu bikorwa.

Yifashishije ingero z’abagabo bo muri Bibiliya nka Mose, Nehemiya, Pawulo na Dawidi, ngo abayobozi bakwiye kuba abafata iya mbere mu gushakira ibisubizo ibibazo bihari ariko baniragiza Imana kugira ngo ibunganire.

Bimwe mu byo Rwanda Leaders Fellowship yishimira ko byagezweho umwaka ushize birimo amatora ya Perezida yabaye muri Kanama umwaka ushize, Umutekano waranze umwaka wa 2017 wose, ibikorwa by’iterambere byagezweho nk’imihanda, amashanyarazi, gutangira kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwaguka kwa sosiyete y’indege ya Rwandair n’ibindi.

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ’National Prayer Breakfast’
Bamwe mu bayobozi bitabiriya amasengesho yo gusengera igihugu muri ‘National Prayer Breakfast’
Perezida wa Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana
Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Kibungo, Kambanda Antoine
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance Ltd, John Mirenge
Chorale de Kigali yitabiriye ‘National Prayer Breakfast’
Prof. Shyaka Anastase ni Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imiyoborere
Musenyeri Mukuru wa EAR, Onesphore Rwaje
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim
Depite Mukazibera Agnès mu masengesho yo gushimira Imana no gusabira igihugu
Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa
Senateri Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene (Ibumoso) aganira n'abandi bayobozi
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, Gatare Francis
Senateri Dr Sezibera Richard nawe yitabiriye amasengeso yo gusabira igihugu
Depite Muhongayire Christine (Ibumoso)
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri ushinzwe imirimo y'inama y'abaminisitiri, Solange Kayisire
Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance (Hagati) n' Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo,Kamayirese Germaine (Iburyo)
Perezida w'Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles (Iburyo)
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco, Bosenibamwe Aimé
Abayobozi barenga igihumbi bitabiriye amasengesho yo gusengera igihugu
Minisitiri w’Intebe yasabye amadini n'ababyeyi kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko
Abanyamahanga nabo bifatanyije n'abandi gusengera u Rwanda

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza