Abayobozi barimo barindwi bahoze ari abakuru b’ibihugu bagiye guhurira mu nama i Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Kanama 2018 saa 03:11
Yasuwe :
0 0

Barindwi bahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika hamwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye, batagerejwe i Kigali mu nama y’iminsi ibiri, baganira ku ngingo zinyuranye zirimo ibikorwa byo gushyigikira iterambere rirambye ry’uyu mugabane.

Iyi nama yiswe ‘African Leadership Forum (ALF) izatangira kuri uyu wa Kane tariki 02 Kanama 2018 iyobowe na Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania kuva mu 1995 kugeza mu 2005.

Ni inama itegurwa n’ikigo cya ‘Uongozi Institute’, cyashyizweho na Guverinoma ya Tanzania ngo gishyigikire abayobozi ba Afurika ngo bashobora gutanga umusanzu mu iterambere rirambye.

Mu bahoze ari abakuru b’ibihugu bazitabira iyi nama harimo Joaquim Chassino wahoze ayobora Mozambique, Olusegun Obasanjo wa Nigeria, Armando Guebuza wa Mozambique, Moncef Marzouki wayoboye Tunisia, Hassan Sheikh Mohamud wabaye Perezida wa Somalia na Mkapa wayoboye Tanzania.

Mu bandi bayobozi bakomeye kuri uyu mugabane harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Afurika, Dr Vera Songwe; Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Ubucuruzi n’Iterambere (UNCTAD), Dr Mukhisa Kituyi; DR Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere n’abandi.

Iyi nama izitabirwa n’abandi bayobozi batandukanye basaga 100 barimo abakora mu nzego za leta, ibigo byigenga, abarimu n’abahagarariye imiryango itari iya leta. Ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu mpinduka za Afurika hagamijwe iterambere rirambye.”

Umuyobozi mukuru wa Uongozi Institute, Prof. Joseph Semboja, yavuze ko iyi nama “ari amahirwe yo kwigira ku bafite byinshi bagezeho cyangwa ibibazo byagiye bibaho ku nzego z’ibihugu, akarere no ku rwego rw’umugabane, mu gushaka ubushobozi bwo gushyigikira iterambere rya Afurika.”

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azageza ijambo ku bitabiriye iyi nama ya gatanu y’iri huriro, nk’uko abategura iyi nama babitangaje.

Abahoze ari abayobozi muri Afurika barimo Benjamin Mkapa bategerejwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza