‘Afurika nikomeza kwirengagiza urubyiruko, akavuyo karwo nta gisirikare kizakabasha’

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’inzobere zitandukanye mu by’umutekano n’urubyiruko batangaje ko ubwinshi bw’urubyiruko muri Afurika ari amahirwe akomeye yo kubyazwa umusaruro bitaba ibyo rukazateza akavuyo inzego z’umutekano zitabasha gukemura.

Byatangaje kuri uyu wa Kabiri mu nama yiga ku mutekano (National Security Symposium) iri kubera mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.

Afurika ibarirwa abaturage miliyari 1.2. Mu 205o, bazaba ari miliyari 2.5.
Kuri ubu, 41% by’abatuye Afurika bafite imyaka iri munsi ya 15 mu gihe 19 % bafite hagati y’imyaka 15 na 24. Igiteye impungenge ni uko mu bashomeri bari muri Afurika, 60% ari urubyiruko kandi ruri munsi y’imyaka 25.

Ambasaderi Abdoulaye Diop wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Mali, yavuze ko ubutegetsi bwa Afurika bukwiriye gufata urubyiruko nk’amahirwe.

Yavuze ko nubwo byinshi mu bihugu bya Afurika byateye imbere mu bukungu mu myaka icumi ishize, bitigeze bigabanya ubushomeri mu rubyiruko kubera ko imishinga myinshi yateje imbere ubwo bukungu idashamaje urubyiruko.

Yavuze ko ibikenenwa n’urubyiruko nk’uburezi, ubuvuzi n’ibindi bibaha ubushobozi bwo kwihangira umurimo cyangwa guhangana ku isoko ry’umurimo bidahagije ku buryo bikomeje gutyo Afurika yazisanga mu kavuyo katewe n’urubyiruko itazabasha kwivanamo.

Yagize ati “ Dukwiriye kubona urubyiruko nk’amahirwe, bitabaye ibyo bazahinduka ikibazo ku mutekano[…] Kimwe mu bibazo dufite ni ubwiyongere bukabije bw’abaturage kurusha ubwiyongere bw’ubukungu. Abayobozi ba Afurika bakwiriye gushyiraho uburyo bw’ishoramari, bitabaye ibyo n’iyo yaba igisirikare gikomeye muri Afurika ntikizabasha guhangana n’akavuyo kazaterwa n’ubushomeri.”

Byarabaye muri Sudani na Algeria mu minsi ishize aho imyigaragambyo y’urubyiruko yatumye abayobozi babyo begura kuko nta byinshi bakoze bibaha icyizere cy’ejo hazaza.

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, yavuze ko ari amahitamo y’abayobozi ba Afurika kuba urubyiruko rwaba ikibazo cyangwa igisubizo.

Yagereranyije urubyiruko nk’impapuro zitanditseho ushobora kwandikaho ibidafite akamaro bikaba ikibazo wabyandikaho ibifite akamaro bikabyara igisubizo.

Ati “ None uzandikaho iki? Niba ushaka ko bahanga imirimo ufite ibikorwa remezo bihagije? Bazabasha gukorana n’ibigo by’imari, ni gute wabafasha ngo inzozi zabo zibe impamo aho kurangira baziroshye muri Mediteranée.”

Yavuze ko kuba urubyiruko rutitabwaho uko bikwiriye ari byo bituma myinshi mu mitwe y’iterabwoba iba igizwe n’urubyiruko kuko rwihebye rugasanga nta handi rwakura imibereho.

Minisitiri Mbabazi yavuze ko igikenewe cyane ari ukubaka urwego rw’uburezi rufite imbaraga kandi rufite intego yo gukemura ibibazo byugarije Afurika.

Yatanze urugero rw’aho ubu mu Rwanda imbaraga nyinshi zashyizwe mu masomo y’ubumenyingiro, afasha urubyiruko kuvamo abahanga akazi aho kuba abagashakisha.

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kaitesi yavuze ko igenamigambi rya Afurika mu gihe ridahaye agaciro urubyiruko bizazana ingaruka zikomeye nyuma.

Yerekanye ko kuba urubyiruko rukomeje kwiyongera atari bibi ahubwo igikenewe ari ukubaha ubumenyi n’ubushobozi bukwiriye ku buryo aho bazajya hose bazabasha kwibeshaho.

Ati “Reba nka Singapore, benshi mu baturage babo bari mu mahanga bakoresha ubwenge bwabo. Igikenewe ni ukubaka uburezi bwacu. Nidukomeza kwigisha abaganga nkuko byahoze kera, kandi ahandi bakoresha ikoranabuhanga tuzaba twibeshya, ku ruhando mpuzamahanga ntacyo tuzashobora.”

Yongeyeho ati “Nta muntu utinda mu rubyiruko, iyo utamuteguye hakiri kare witegure guhangana n’ingaruka zo kutamutegura. Niyo mpamvu uburezi bufitemo uruhare rukomeye.”

Ambasaderi Diop yavuze ko mu kubaka umutekano urambye hakenewe gushora imari ikomeye mu kubaka imibereho myiza y’abaturage kuko iyo imibereho myiza ipfuye ntacyo igisirikare cyakora.

Ati “ Tugomba kugira intego zihamye kandi mbere. Ntacyo twakoze mu myaka yashize niyo mpamvu turi gushora amafaranga menshi mu butumwa bw’amahoro, tugura intwaro. Buri gihe ibisubizo tubigeraho dutinze. Ntabwo umutekano ari igisirikare, igisirikare kiza iyo ibindi byananiranye kandi nta muntu n’umwe wakurinda igihe abaturage bawe bakwivumbuyeho.”

Buri mwaka muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, urubyiruko ruri hagati ya miliyoni 7 na miliyoni 10 rwinjira ku isoko ry’umurimo ariko iryo soko nta bushobozi buhagije rifite bwo kwakira urwo rubyiruko.

Minisitiri Rosemary Mbabazi yavuze ko uburezi ari ingenzi mu guteza imbere urubyiruko
Dr Usta Kaitesi yavuze ko uburyo uburezi muri Afurika buteye hakwiriye amavugurura kugira ngo higishwe ibyagirira akamaro urubyiruko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza