Akanyamuneza ni kose ku babanje kugorwa no kwishyura Mituweli bakoresheje ikoranabuhanga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Kanama 2018 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, barishimira ko ibibazo byatumaga batishyura ubwisungane mu kwivuza ‘mituweli’ bakoresheje ikoranabuhanga byakemutse, ku buryo bizera ko ntawe uzasigara atayishyuye.

Guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari abaturage barishyura Mituweli bakoresheje ikoranabuhanga, aho Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’uturere (LODA) byahuje umurongo na Rwanda Online ifite serivisi ya ‘Irembo’ ndetse na ‘MobiCash” kugira ngo iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa.

Ubu buryo bukoreshwa kuri za SACCOs zose zo mu gihugu, kuri Mobile Money cyangwa Tigo Cash/Airtel Money, hirya no hino mu gihugu abaturage bakomeje kugeragaza ko bitoroshye kubukoresha.

Bamwe mu baturage bagaragaza ko ubu buryo butabasha kubereka icyiciro cy’Ubudehe baherereyemo ngo babone kwishyura Mituweli, abandi bakavuga ko batonda umurongo kuri za Sacco ari nka 200 ijoro rikagwa bakoreye abantu nka batanu gusa kubera ibibazo iri koranabuhanga ryari rifite.

Umunyamakuru wa IGIHE yatemberera ahantu hatandukanye hatagirwa izi serivisi zo kwishyura mituweli hakoresheje ikoranabuhanga, asanga ibibazo byarimo byose byarakemutse 100%, ku buryo n’amezi atatu abaturage bari bongejwe yo kuyitanga bagahita bivuza azasanga ntawasigaye kubera ikoranabuhanga.

Kanyana Arlette ni umubyeyi w’abana batatu wari ku Kagari ka Rwezamenyo II, aho yari yagiye kwishyura Mituweli. Yavuze ko ibibazo byari mu ikoranabuhanga ryo kwishyura mituweli byabaye amateka.

Yagize ati “Mbere harimo ikibazo cya interineti yagendaga buhoro cyane, wasangaga abantu batonze umurongo ari benshi ariko nyuma y’aho babikemuriye nta kibazo kirimo kuko biri kwihuta.”

Nyirindekwe Husein avuga ko iyi gahunda yo kwishyurira mituweli ku ikoranabuhanga yumvaga idashoboka kubera ibibazo yabanje kugira ariko ubu byose bikaba byarakemutse. Yemeza ko yabashije kwishyura akoresheje telefoni ye.

Yagize ati “Bigitangira nigeze kumara amasaha abiri ku Murenge Sacco kubera ikibazo cya interineti, ku buryo uwo munsi nasubiye mu rugo ntishyuye numva mpise mbizinukwa, ariko nyuma narabigerageje ndabyikorera mbona birihuse ku buryo nahise njya no kwivuza kuko narimfite ikibazo cy’igifu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwezamenyo ya I, Musafiri Eric, yemeza ko abaturage bishimiye kuba ikibazo cya interineti cyagaragaraga mu kwishyura mituweli hakoreshejwe telefone cyarakemutse.

Yagize ati “Mbere nibwo icyo kibazo cyabaye ariko ubu byarakemutse biri kwihuta kandi n’abatuage barabyishimiye kuko byabakije ibintu byo kujya ku mirongo bajya guteza kasha”.

Imibare itangwa n’iki kigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), igaragaza ko mu mwaka wa 2016-2017 ubwitabire bwo gutanga ubwisungane mu kwivuza, bwari kuri 84.2% mu gihe umwaka washize warangiye bugeze kuri 81.6%.

Kuva tariki ya 1 Nyakanga 2015 nibwo RSSB yatangiye gucunga imisanzu ya Mituweli bivuye muri Minisiteri y’ubuzima. Biteganyijwe ko ikoranabuhanga rizatuma hiyongera umutekano w’amafaranga no kwirinda amanyanga ya hato na hato yakorwaga ku nyemezabwishyu. Bizoroshya ibaruramari kuko uwishyuye umusanzu we uzajya uhita ujya kuri konti za RSSB.

Abaturage barishimira ko ubu bishyura ubwisungane mu kwivuza bakoresheje ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza