Amajyepfo: Polisi yafashe amacupa arenga 1512 y’inzoga zitemewe n’udupfunyika tw’urumogi turenga 600

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’ibanze yafashe abaturage batatu bacuruzaga ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Aba baturage bafashwe ku wa 14 Nzeri 2019 bigizwemo uruhare na Polisi ikorera mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango no mu wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Umwe mu bafashwe yakuwe i Muhanga aho yafatanywe amacupa 1512 y’inzoga yacuruzaga zitemewe zizwi ku izina rya Umwenya, abandi barimo ufite imyaka 18 y’amavuko n’uwa 32, bafatiwe mu Ruhango bafite udupfunyika tw’urumogi turenga 600.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Twajamahoro Sylvestre, avuga ko aba bafashwe bafatiwe mu bikorwa bihoraho byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Yagize ati “Muri kariya Karere ka Ruhango no mu tundi turere two muri iyi ntara hashize iminsi dutangiye ibikorwa byo kurwanya inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge. Abaturage baduha amakuru y’aho biri tukajya kubifata tukabimenera imbere yabo ndetse tukabakangurira kubyirinda no gukomeza gutanga amakuru.”

Ibi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe byafashwe byamenewe mu ruhame abaturage banahabwa ubutumwa bwo kubirwanya no kubyirinda.

CIP Twajamahoro yakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe kuko ari zo ntandaro yo gutuma bakora ibyaha biteza umutekano muke bikadindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Muzabigenzure, umuryango urimo umuntu unywa ibiyobyabwenge na ziriya nzoga nta mahoro abamo. Ni ho haba ihohotera mu miryango, gukubita no gukomeretsa, gufata abana ku ngufu n’ibindi. Icyo gihe umuryango uradindira n’igihugu muri rusange, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni icyaha gihanirwa n’amategeko ubifatiwemo arafatwa agafungwa.”

Yakanguriye abagifite ingeso yo gukora no gucuruza inzoga zitemewe no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora bibateza imbere kuko nta cyiza cyabyo.

Yashimiye abaturage ku ruhare bagaragaza mu ku rwanya no gukumira ikintu cyose cyateza umutekano muke, abasaba kubikomeza.

Uwafatanywe inzoga zitemewe yashikirijwe ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye acibwa amande.

Abafatanywe urumogi bo bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 263 giteganya ko umuntu ucuruza cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge, iyo ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza