Babiri ba mbere batsindiye umwenda w’umwimerere wa Arsenal FC utangwa na RDB

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Kanama 2018 saa 11:53
Yasuwe :
0 0

Abantu babiri ba mbere babashije gutsindira umwenda w’umwimerere w’Ikipe ya Arsenal FC, ikina mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona y’u Bwongereza, mu gikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

RDB ibinyujije kuri konti ya Twitter ya Visit Rwanda, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko guhera ku wa 6 Kanama kugeza kuwa 12 Kanama 2018, irimo gutanga imyenda ibiri y’umwimerere ikipe ya Arsenal FC izakinana guhera mu mwaka w’imikino 2018-2019, uzatangira kuri uyu wa Gatanu.

Iki kigo cyatangaje ko ku munsi wa Mbere w’iki gikorwa uwitwa Mutuzo Mark Mario w’igitsina gabo n’uwitwa @Priver15 kuri Twitter, w’igitsina gore ari bo begukanye bwa mbere imyambaro ibiri ya Arsenal FC, bakaba bayishyikirizwa kuri uyu wa kabiri ku cyicaro cyacyo.

Gutsindira uyu mwenda birasaba ko uba uri mu Rwanda, ugashyira ifoto yawe ushatse kuri Twitter ariko igaragaza ahantu nyaburanga, ukahavuga, hanyuma ugasobanura n’impamvu abakerarugendo bakwiye kuhasura. Nyuma y’ibi ushyiramo @visitrwanda_now, ugakoresha hashtag #visitrwanda, #kickoff250 na #TemberuRwanda.

Buri munsi RDB izajya itangaza babiri batsinze, uw’igitsina gabo n’uw’igitsina gore, bigendanye n’uwo ifoto ye yabonye re-tweets nyinshi.

Konti ya @Priver15, bigaragara ari iy’uwitwa Namusisi Prossy Priver, yatsinze nyuma yo gushyira kuri Twitter ifoto ye, agaragaza imihanda myiza yo muri Kigali, aho abanyamaguru bagenda bisanzuye bumva umuziki ndetse bifata n’amafoto.

Uwitwa Mutuzo Mark Mario, yatsinze nyuma yo gushyiraho ifoto ari kumwe n’umuryango we, inyuma hari inyubako ya Kigali Convention Centre, yafunguwe mu 2016, ikaba ikomeje kuba ahantu hizihira abategura inama Mpuzamahanga.

U Rwanda ruherutse kwinjira mu bufatanye n’ikipe ya Arsenal FC ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, bwo kurumenyekanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, aho izajya ikinana umwambaro wanditseho ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso mu gihe cy’imyaka itatu.

Arsenal FC yamaze gushyira hanze imyambaro itatu itandukanye izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2018/19 yose iriho ‘Visit Rwanda’ iy’umwimerere abakinnyi bazajya bambara bari mu rugo ikaba igura £100, ni ukuvuga asaga ibihumbi 114Frw naho iyakorewe abafana, umwe ukaba ugura £55, asaga ibihumbi 63 Frw.

Icyo iyi myenda yose uko ari itatu ihuriyeho ni uko yakozwe n’uruganda rwa Puma, ikaba ikoranye ikoranabuhanga rya EVOknit Tech ku buryo yorohereza abakinnyi kutabangamirwa n’ubushyuhe cyangwa n’ubukonje mu gihe bari mu kibuga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza