Bamporiki yemeje ko Itorero ritanga icyizere ko nta mahanga azunama hejuru u Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 6 Kanama 2018 saa 06:41
Yasuwe :
0 0

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yahamirije Perezida Kagame ko hari umusaruro wavuye mu itorero kandi utanga icyizere ko Abanyarwanda bazaharanira kurwanira igihugu cyabo.

Mu gusoza icyiciro cya 11 cy’Itorero Indangamirwa mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, ku wa 6 Kanama 2018, Bamporiki yashimiye Umukuru w’igihugu, ko kugarura Itorero byatanze umusaruro kandi bitanga icyizere cyo guharanira ishema ry’u Rwanda.

Yagize ati “Iyi myaka 10 ishize mutugaruriye itorero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika hamaze gukorwa byinshi, twubakiye ku ntekerezo zanyu, bigatanga icyizere ko nta na rimwe amahanga azatwunama hejuru. Mwavuze ko itorero ari ifumbire y’ubwenge, abatojwe ku ikubitiro ubu bari mu ngamba, turabibashimiye.”

Yagaragaje ko mu kubaka Itorero ry’Urugerero ruciye ingando, abana b’Abanyarwanda bubakiye abatishoboye, batuzwa neza bijyanye n’icyerekezo cy’igihugu.

Ati “Amateka atari aya kera umuntu yambukaga umuhanda akajya gusenyera inzu y’abo baturanye kandi amuzi, ariko tugendeye ku ntekerezo zanyu umwana arava i Rusizi akajya kubakira inzu i Nyagatare y’Umunyarwanda uyikeneye, atagombye kubaza amazina ye, turabibashimiye kandi uru rugerero tuzarukomeza.”

Ubwo bumwe buri kuranga abitabiriye Urugerero mu guteza imbere mu gihugu, Bamporiki yanagaragaje ko ari bwo bwaranze abo hambere, barwanya amahanga yateraga u Rwanda rutabashotoye.

Yatanze urugero mu mateka, avuga ko Umwami Cyilima Rujugiro yasabye abatunzi kujya bakamira abana bose nta vangura, ‘’amahanga abonye ko mu Rwanda impinja zisa hakarera inka, barabitwangira batugirira ishyari ariko icyo gihe biyemeje kudutera ntibabibasha kuko ubumwe bw’abanyagihugu bwagaragaye nk’igisobanuro cyo gutsinda urugamba urwo ari rwo rwose, cyane cyane urwo ushowemo.”

Abasoje icyiciro cya 11 cy’Itorero Indangamirwa, Bamporiki yavuze ko bazavamo bamwe bazagira uruhare mu gutoza umuco w’ubutore mu mashuri, mu bigo bya leta n’abikorera, Urugerero ruciye ingando no kubaka itorero ry’Umudugudu, ibibazo byawo bigakemuaka.

Itorero ryitabiriwe n’Abanyarwanda biga mu mahanga, urubyiruko rwabaye indashyikirwa muri za minisiteri n’ibigo bya leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere n’intore z’indashyikirwa zavuye ku rugerero ruciye ingando rugera kuri 568.

Indi nkuru wasoma: Ubumenyi bwiza, ubushyize mu muntu utari muzima bupfa ubusa-Perezida Kagame

Perezida w'Itorero ry'Igihugu, Edouard Bamporiki,yemeje ko umusaruro w'itorero utanga icyizere
Icyiciro cya 11 cy’Itorero Indangamirwa cyasojwe na Perezida Kagame kuri iki cyumweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza