Benjamin Mkapa yakomoje ku cyafasha Afurika kwihaza mu ngengo y’imari ikoresha

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 1 Kanama 2018 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Benjamin William Mkapa wabaye Perezida wa Tanzania yatangaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye gushyiraho uburyo bwo gukusanya imisoro buhamye kugira ngo bibone ingengo y’imari ibihagije.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura Inama y’iminsi ibiri izahuza abahoze ari abakuru b’ibihugu muri Afurika “African Leadership Forum (ALF)” iteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 2 Kanama 2018.

Mkapa w’imyaka 79 wayoboye Tanzania hagati ya 1995 na 2005 ni we watangije ALF mu gushaka umuti w’ibibazo Afurika igihura na byo birimo ibishingiye ku mutekano, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Abajijwe icyo Afurika ikeneye ngo yihaze ku ngengo y’imari ikoresha, yavuze ko bitagerwaho hakiri abayobozi babaswe na ruswa.

Yagize ati “Ntekereza ko icya mbere ari uko tugira ibigo bikusanya ibyo leta yinjiza bikora akazi neza; bitabaye ibyo, ntitwabona amafaranga ahagije yafasha mu ngengo y’imari ya guverinoma. Icya kabiri ni uko haba hari uburyo bwo gusoresha ibikomoka ku buhinzi no mu nganda. Umusoro ugomba kuba udahanitse, utanabangamye. Iyo leta idafite uburyo nk’ubwo ibyo yinjiza ntibiba bihagije.”

Yakomeje avuga ko hakenewe ibiganiro n’abashoramari bakura ibicuruzwa muri Afurika. Ati “Hakenewe ibiganiro n’abantu bagura umusaruro wacu bavuye hanze ya Afurika. Tugomba kwicara tukareba ingaruka bitugiraho n’uko twazikosora.”

Mkapa yavuze ko abayobozi badahamye, bamunzwe na ruswa kandi b’abanebwe, badashobora gukusanya amafaranga akenewe ngo ahaze ingengo y’imari n’iterambere ry’ibihugu.

Benjamin Mkapa yakomoje ku cyafasha Afurika kwihaza mu ngengo y’imari ikoresha

ALF itegurwa n’Ikigo cya “Uongozi Institute” cyashyizweho na Guverinoma ya Tanzania mu gushyigikira abayobozi ba Afurika ngo batange umusanzu mu iterambere. Iyi nama yatangiye mu 2014, ku nshuro yayo ya gatanu izabera mu Mujyi wa Kigali.

Mkapa yatangaje ko bahisemo kuyikorera i Kigali kuko u Rwanda rwagaragaje ukwiyubaka kwihuse. Iyi nama izitabirwa n’ababaye abakuru b’ibihugu bagera kuri barindwi, abafite ijambo muri politiki n’ubukungu bwa Afurika, abakora mu nzego za leta, abahagarariye ibigo n’imiryango yigenga; izaganirirwamo impinduka Afurika yifuza mu nsanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu mpinduka za Afurika hagamijwe iterambere rirambye.”

Gahunda ya Afurika ya 2063, iteganya ko umugabane uzashyira imbaraga mu kubyaza umusaruro umutungo kamere, kubaka isoko ry’imari n’imigabane, n’uburyo bwizewe bwo gukusanya imisoro, kugabanya inkunga ituruka mu mahanga, gushyiraho uburyo bwo kwizigama no kurandura ihererekanya ry’amafaranga ritanyuze mu mucyo.

Mu gihe u Rwanda rukusanya imisoro ingana na 16.1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, icyifuzo ku bihugu bya Afurika ni ukugera aho bikusanya nibura 30 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Inama ihuza inzego z’imisoro muri Afurika, ATAF (African Tax Administration Forum), itangaza ko mu myaka icumi ishize imisoro ikusanywa muri Afurika yiyongereye ikava kuri 14% by’Umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) ikagera kuri 18.5%.

Umuyobozi Mukuru wa Uongozi Institute, Prof. Joseph Semboja (ibumoso) na Benjamin Mkapa, basobanura ibizibandwaho mu Nama ya Africa Leadership Forum
Umuyobozi Mukuru wa Uongozi Institute, Prof. Joseph Semboja, yavuze ko iyi nama ari amahirwe yo kwigira ku bafite ibyo bagezeho n'ibibazo byabayeho ku nzego z’ibihugu
Ikiganiro cyahuje abayobozi ba ALF n'abanyamakuru cyabereye muri Marriott Hotel

Amafoto: Niyonzima Moïse


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza