Bill Gates yakeje intambwe y’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubuzima

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 8 Kanama 2018 saa 07:59
Yasuwe :
1 0

Umuherwe wa Kabiri ku Isi, Bill Gates, yatangaje ko impinduka z’urwego rw’ubuzima mu Rwanda zifite imizi mu myemerere yoroheje ariko y’ingenzi irimo kumva ko buri wese akwiye kugira ubuzima bwiza hatitawe ku butunzi, ubwoko cyangwa inkomoko.

Bill Gates yabitangaje mu nyandiko igaragaza intambwe y’u Rwanda mu gutuma abenegihugu bagerwaho n’ubuzima buzira umuze.

Uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko ubarirwa umutungo wa miliyari 93.2 z’amadolari ya Amerika; magingo aya ni uwa kabiri mu bakire Isi ifite nyuma yo kuvanwa ku mwanya wa mbere na Jeff Bezos washinze Amazon.

Gates yavuze ko mu 1994 u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni. Icyo gihe ngo ubukungu n’urwego rw’ubuzima byarasenyutse, abaganga benshi n’abandi bakozi mu by’ubuzima baricwa abandi barahunga.

Mu nyandiko ye agaragaza ko muri icyo gihe abana bari munsi y’umwe muri bane aribo bahabwaga inkingo, ibyorezo birimo Chorela bikoreka imbaga mu nkambi z’impunzi ndetse igihugu kigira umubare munini w’abana bapfa babyarwa ku Isi n’imyaka y’icyizere cyo kubaho iba mike cyane ku buryo ahazaza h’igihugu hatagaragaraga.

Ibintu byaje guhundika, uru rwego rw’ubuzima rutera imbere aho Gates avuga ko magingo aya ari inkuru nziza.

Ati “ Magingo aya, u Rwanda ni indashyikirwa mu rwego rw’ubuzima ku Isi. Njya nduvugaho iyo mbajijwe ingero z’iterambere mu rwego rw’ubuzima. Hejuru ya 97% by’abana bahabwa inkingo. Ikigereranyo cy’abana bapfa bavuka, ababyeyi bapfa babyara, impfu zikomoka ku gituntu, Sida, Malaria zose zaragabanutse. Urwego rwarwo rw’ubuzima ni urugero rwo gukurikiza ku bindi bihugu.”

Muri iyi nyandiko, Bill Gates avuga mo ko abantu benshi bagize uruhare mu iterambere ry’uru rwego rw’ubuzima kuva ku bayobozi muri Guverinoma, abakozi mu rwego rw’ubuzima kugera no ku baturage ubwabo.

Ati “Ni imyumvire yo kumva ko ubuzima ari uburenganzira bwa muntu kuri bose hatitawe ku mutungo wabo, ubwoko cyangwa se inkomoko yabo.”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo kugera ku miryango ikennye, u Rwanda rwahuguye abajyanama b’ubuzima bagera kuri buri rugo batanga ubufasha mu by’ubuzima.

Guverinoma kandi ngo yubatse ibigo nderabuzima mu bice by’icyaro mu rwego rwo gukwirakwiza serivisi z’ubuzima n’imiti hose. Yanakomoje kuri gahunda ya Mutuelle de Sante n’izindi zashyizweho.

Ati “Ku isonga rya gahunda za guverinoma zo kwita ku bantu, harimo kurema icyizere hagati ya guverinoma n’abaturage ikorera. Nk’urugero, abajyanama b’ubuzima batoranywa n’abaturage kugira ngo abantu bihitiremo abazabitaho.”

Nubwo ngo hakiri byinshi byo gukorwa kugira ngo urwego rw’ubuzima mu Rwanda rukomeze rutere imbere, igihugu cyageze kuri byinshi bitangaje.

Atanga urugero rw’uburyo ubwisungane mu kwivuza bwabashije gutanga umusaruro ukomeye hakoreshejwe ingengo y’imari nto aho ibindi bihugu bibibona nk’igitangaza.

Bill Gates asanzwe atera inkunga ibikorwa byo mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda. Abinyujije mu muryango yashinze we n’umugore we witwa Bill & Melinda Gates Foundation, ufasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kuboneza urubyaro, kurinda indwara zikomoka ku mwanda, n’izindi.

Bill Gates uri mu ba mbere bakize ku Isi yakeje intambwe y’u Rwanda mu guteza imbere urwego rw’ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza