‘Car Free Day’ umunsi wa siporo umaze guhindura ubuzima bwa benshi muri Kigali

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Kanama 2018 saa 08:53
Yasuwe :
0 0

Bimaze kumenyerwa mu Mujyi wa Kigali ko buri cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi, ari umunsi wahariwe siporo rusange ku baturage bawo, aho abawitabira bahamya ko ubafasha gufata neza umubiri bigatuma ubwonko bukora neza kandi bakamenya uko bahagaze.

‘Car Free day’ yabaye bwa mbere mu Rwanda tariki 29 Gicurasi 2016 ndetse abatuye Umujyi wa Kigali bemeza ko ari umunsi waziye igihe kuko ubafasha kwirinda indwara zitandura zisigaye zibasiye abantu ku bwinshi.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko iyi gahunda ya siporo ibafatiye runini mu mibereho yabo, aho bahura bagakorana siporo n’abatoza ndetse nyuma bakanapimwa n’indwara zitandukanye.

Mukasa Nelson, umutoza watangije akanakundisha abantu iyi siporo ngarukakwezi itari iy’umwuga, avuga ko imaze guhindura ubuzima bw’abatari bake.

Yagize ati “Iyo nshingiye ku buhamya bw’abayitabira, nanjye mbona ko imaze guhindura ubuzima bwa benshi, kuko hari abantu bagera nko 100 babwiye ko ibiro byabo byagabanutse, hari n’abo tuganira kuri Whatsapp bagera kuri 500, bambwiye ko kuva bayitabira batagipfa kurwaragurika.”

Avuga ko kuba iyi siporo imaze no kugera no mu tundi turere, ari kimwe mu bigaragara ko imaze gukundwa kandi itanga umusaruro ufatika.

Mukayisenga Fauzia ufite umubyibuho ukabije, yemeza ko kuva yatangira kwitabira iyi siporo ibiro yari afite byagabanutse cyane.

Ati “Kuva natangira kuyitabira maze kugabanuka ibiro bigera ku 10 kuko mbere nari mfite ibiro 100 ariko ubu nsigaranye 90.”

Bigirimana Fraterne, avuga ko Car Free Day yatumye atakirwaragurika nka mbere atarayitabira ndetse ubu asigaye agira n’ubushake bwo kurya kuruta uko mbere byari bimeze atarayitabira.

Muri Kamena uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yifatanyaga n’abatuye i Kigali muri siporo rusange, yabibukije ko ‘iyo ufata neza umubiri n’ubwonko bukora neza’.

Yagize ati “Ndabona abakiri bato n’abageze mu za bukuru hano. Ndagirango mbashimire ko mwitabira iyi myitozo ngororamubiri. Iyo ufata neza umubiri, ubwonko nabwo bukora neza”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter yashimiye abitabiriye siporo itangiza umwaka, yizeza ko igiye gukorwa mu buryo burambye.

Yagize ati “Ndashimira buri wese witabiriye umunsi wahariwe siporo mu Mujyi wa Kigali ‘Car Free Day’. Tugomba kubigira iby’igihe kirambye. Ubuzima n’izindi nyungu nyinshi.”

Yakomeje agira ati “Birashimishije kubona uko umunsi wahariwe siporo wageze ku ntego kandi ukomeje kwitabirwa n’ibihumbi by’abantu mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose.”

Ku Car Free Day yatangira abantu barenga ibihumbi bitandatu bamaze kwitabira igikorwa kiberamo cyo kwipimisha indwara zitandura. Muri bo, 70% ni ab’igitsina gabo.

Abagore byagaragaye ko bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije naho abagabo benshi bigaragara ko bashobora kugira ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Ni mu gihe kandi abari hejuru y’imyaka 40 basanganywe ibibazo by’umubyibuho ukabije ndetse n’umuvuduko w’amaraso.

Abagore bakanguriwe kwirinda ibyatuma bagira umubyibuho ukabije kuko ku kigero cya 65% ubagiraho ingaruka zikomeye zirimo n’ibibazo by’umutima.

Car Free Day ikomeje kwitabirwa cyane n'ingeri zose
Siporo rusange ya Car Free Day imaze guhindura ubuzima bwa benshi
Umutoza Mukasa akoresha imyitozo abitabiriye siporo ya Car Free Day
Perezida Kagame yitabiriye Car Free Day muri Kamena uyu mwaka yibutsa ko ituma ubwonko bukora neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza