CNLG na IBUKA bashimye iteka ry’u Bufaransa ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Gicurasi 2019 saa 06:04
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, bashimye iteka rya Perezida wa Repubulika w’u Bufaransa, rigena ko tariki 7 Mata, ari umunsi iki gihugu cyahariye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Bufaransa bwasohoye iteka rya Perezida wa Repubulika n° 2019-435 ryo ku wa 13 Gicurasi 2019, rivuga ko muri iki gihugu ‘Itariki ngarukamwaka yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari 7 Mata’.

Rivuga ko ‘Buri mwaka kuri iyi tariki [7 Mata], ibikorwa byo kwibuka bizajya bitegurwa i Paris. Ibikorwa nk’ibi kandi bishobora gutegurwa muri buri ntara bigizwemo uruhare n’umuyobozi wayo [Perefe]’.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko uretse u Rwanda nta kindi gihugu ubwacyo cyari cyarashyizeho umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Kugeza ubu nta gihugu uretse u Rwanda cyari cyarashyizeho umunsi wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi. U Bufaransa twavuga ko ari cyo gihugu cya mbere mu mahanga kibikoze, tukaba iyo ntambwe tuyishima”.

Yasobanuye ko gushyiraho iri teka bivuze ko tariki 7 Mata ari umunsi wa leta yemeje ko izajya yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo n’inzego za leta mu Bufaransa zikaba zigomba kubifata nk’inshingano, bikajya bikorwa nk’igikorwa cy’igihugu.

Ati “Bizorohereza n’abantu bajyaga bategura uwo munsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Hari abajyaga bimana icyumba [salle] y’aho bibera kuko babifataga nk’ibitegurwa n’amashyirahamwe cyangwa abantu ku giti cyabo. urumva ko hatewe intambwe, bibaye icyemezo cy’ubuyobozi kizajya cyubahirizwa hashingiwe kuri ririya teka”.

Dr Bizimana asobanura kandi ko iri teka rizatuma ahabera ibikorwa byo kwibuka hiyongera, bitume Jenoside yakorewe Abatutsi ukuri kwayo kwiyongera, gusobanurwe, bifashe mu guhangana n’abayipfobya.

U Bufaransa bushyizeho iri teka nyuma yuko ku wa 23 Ukuboza 2003 Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko itariki ya 7 Mata ari Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu Rwanda. Muri Mutarama 2018 iyi nteko yatoye gukosora iyo nyito, maze itariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

IBUKA isanga intambwe u Bufaransa bwateye yabera abandi isomo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko uyu muryango wishimiye ko nubwo mu myaka 25 ishize u Bufaransa bwakomeje kugaragaza kwinangira no guca ku ruhande ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu munsi bwateye indi ntambwe.

Ati “Turabona ari intambwe ikomeye kiriya gihugu cyateye, tukabona ari n’intambwe izabafasha kugira imbaraga zo guhangana n’abapfobya n’abahakana Jenoside, ndetse no kubayihana”.

Yakomeje avuga ko ari ikintu cyiza n’ibindi bihugu biseta ibirenge byakwigiraho. Iri teka kandi riratuma n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, abagipfobya n’abahakana bari ku butaka bw’u Bufaransa, babona ko burimo gutera intambwe igenda yitandukanya na bo.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanel Macron, aherutse gutangaza ishyirwaho rya komisiyo izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse ku bikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni ikigitekerezo cyiza cyitezweho kugaragaza ukuri ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugeza n’uyu munsi butaremera nubwo nta bimenyetso bufite bwuko butarugize.

Ahishakiye avuga ko gusohora iteka nk’iri bigaragaza urugendo rwiza rutanga icyizere ko igihe kizagera u Bufaransa, bukemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ntabwo barabyemera nka leta ngo yemere uruhare rwayo, ariko mu by’ukuri ikiba kibaye ni ikintu gishimishije kandi kigaragaza ko buhoro buhoro ukuri kugenda kugaragara n’igihe gishobora kugera uruhare rwabo mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakarwemera nk’igihugu cy’u Bufaransa”.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wongeye kuba mwiza nyuma y’itorwa rya Perezida Macron, wanatumiwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kigali, ariko agahagararirwa na Depite Hervé Berville ukomoka mu Rwanda.

Yanagennye Minisitiri w’Imari n’Ubukungu, Bruno Le Maire, ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye i Paris.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana yashimiye u Bufaransa bwashyizeho umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko ibindi bihugu bigiseta ibirenga bikwiye kurebera ku Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza