Dr Léopold Munyakazi yakuriweho igifungo cya burundu y’umwihariko, ahanishwa imyaka icyenda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Nyakanga 2018 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rukuru rwahamije Dr Léopold Munyakazi icyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside rumuhanisha igifungo cy’imyaka icyenda, ariko rumuhanaguraho icyaha Jenoside bitewe n’abatangabuhamya bagiye bavuguruzanya.

Uru rukiko rwahise rukuraho igifungo cya burundu y’umwihariko uyu mugabo w’imyaka 67 yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku wa 15 Nyakanga 2017, ari nacyo gihano yari yajuririye.

Urukiko Rukuru rwahamije Dr Munyakazi icyaha cyo guhakana no gupfobya Jenoside ariko rumugira umwere ku cyaha cya Jenoside, icyo gushishikariza gukora Jenoside no kwica nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Ubwo urubanza rwe rwatangiraga mu mizi, Dr Munyakazi yasabye kujyanwa iwabo mu mudugudu wa Gitwa mu Murenge wa Kayenzi muri Kamonyi ari naho avuka, haboneka abatangabuhamya bamushinja n’abamushinjura. Gusa urukiko rwaje kumuhamya ibyaha bine byose yashinjwaga.

Icyo gihe Munyakazi n’umwunganizi we ngo basohotse mu rukiko badasinye ku myanzuro y’urubanza ndetse ntiyahita atangaza ko azajuririra icyo gihano, ariko nyuma aza kujuririra Urukiko Rukuru.

Uyu mugabo wigeze no kuba umwarimu mu ryahoze ari Ishuri Rikuru Nderabarezi (KIE) ubu ryabaye rimwe mu mashuri ya Kaminuza y’u Rwanda, yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa.

Dr Munyakazi yavuye mu Rwanda mu 2004 nyuma yo gufungurwa by’agateganyo ngo hakomeze iperereza ku byaha yakekwagaho bifitanye isano na Jenoside, ahita yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni naho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yabikoreye nk’uko yabihamijwe n’Urukiko Rukuru, harimo aho mu 2006 yatanze ikiganiro muri Kaminuza ya Delaware, akavuga ko mu Rwanda nta Jenoside yabaye ahubwo yari intambara hagati y’impande ebyiri zari zihanganiye ubutegetsi.

Yireguye yemera ko ayo magambo yayavuze, ariko ngo yari nk’umushakashatsi ufite uburenganzira bwo gutanga igitekerezo ku buryo abona ibyabaye mu Rwanda, ariko urukiko ruvuga ko uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo butaba impamvu yo gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Mu 2008 nibwo ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro zo kumuta muri yombi, mu 2009 aza gufatwa ariko hakomeza iperereza, ntihahita hafatwa umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda.

Gusa uwo mwanzuro wageze aho uremezwa maze ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2016, saa 5:58, Dr Munyakazi asohoka mu ndege ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, mu ipantalo yera n’umupira w’umweru w’amaboko maremare, inyuma yarengejeho undi wa Lacoste w’amaboko magufi.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko “ibyaha yabikoreye muri Kayenzi, harimo gutegura Jenoside, kuyishishikariza, kuyishyira mu bikorwa, aho yanyuraga kuri za bariyeri areba ko bishyirwa mu bikorwa” ndetse ko yanafatanyaga na Burugumesitiri Mbarubukeye Jean, akangurira abahutu kwica abatutsi, “ndetse hari abo yishe ku giti cye.”

Ubwo Leopold Munyakazi yagezwaga i Kigali muri Nzeri 2016
Ku wa 28 Nzeri 2016 Munyakazi yagejejwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 ashakishwa
Ku wa 13 Ukwakira 2016 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugunga rwanzuye ko Dr Munyakazi agomba kuburana afunzwe
Dr Munyakazi Léopold imbere y'urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza