’Drones’ zigiye gutangira gutwara imiti y’ubutabazi bwihuse mu Rwanda

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 22 Gashyantare 2019 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, yavuze ko mu muri Werurwe 2019, utudege duto tutagendamo abapilote tuzwi nka ‘drones’ tuzatangira kwifashishwa mu gutwara imiti y’ubutabazi bwihuse.

Nyuma y’imyaka itatu drones zifashishwa mu gutwara amaraso ku bitaro no ku bigo nderabuzima bitandukanye mu Rwanda, zigiye no kwifashishwa mu kugeza imiti y’ibanze aho ikenewe.

Dr. Gashumba kuri uyu wa Kane yabwiye Abasenateri bo muri Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu ko u Rwanda rwabaye urwa mbere ku Isi mu kwifashisha indege zitagira abapilote mu gutwara amaraso kwa muganga.

Ati “Icyo akaba ari ikintu gishimishije gituma tubasha gutabara ababyeyi cyangwa abakoze impanuka. Aho twakoreshaga amasaha ane kugeza kuri atanu [mu gutwara amaraso] dukoresha imodoka, uyu munsi bikaba bigeze ku minota itarenga 25. Amasezerano twarayasinye [n’ikigo Zipline] ku buryo mu kwezi gutaha kwa gatatu drones zizatangira gutwara imiti y’ubutabazi bw’ibanze.”

“Hari urutonde rw’imiti yihutirwa bazajya batwara igihe isabwe. Urugero nk’umuti w’umuntu wariwe n’inzoka cyangwa urukingo rw’umuntu warumwe n’imbwa, aho kugirango dutegereze ruzamugereho rutinze tukaba twakoresha uburyo bwa drone. Ibyo akaba ari ibiri gukorwa mu rwego rwo kugirango serivisi yo gutanga imiti yihute.”

Minisitiri Gashumba yakomeje avuga ko kwifashisha drones mu kugeza amaraso aho akenewe byatumye nta maraso acyangirikira mu bubiko kuko ibitaro ndetse n’ibigo nderabuzima bisigaye bitumiza ayo bikeneye gukoresha kandi akahagerera igihe.

Mu Ukwakira 2016 nibwo uRwanda rwatangiye gukoresha indege zitagira abapilote mu gutwara amaraso atabara indembe kwa muganga.

Muri Nzeri 2017 byaruhesheje igihembo mu bizwi nka ‘Index Awards 2017’ cyatangiwe mu mujyi wa Copenhagen muri Denmark, rushimirwa imbaraga n’ubushake Leta ishyira mu guteza imbere imitangire ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Gukoresha drones mu kugeza amaraso kwa muganga bimaze gutangizwa mu bitaro bisaga 20 byo mu gihugu birimo ibyo mu Ntara y’Amajyepfo, i Burengerazuba n’Amajyaruguru, aho ziyajyana ziturutse i Muhanga ahari ikibuga cyazo.

Mu Ukuboza 2018 nibwo drones zatangiye kujyana amaraso ku bitaro bya Butaro mu Karere ka Burera, ari narwo rugendo rurerure ziri gukora ubu. Icyo gihe mu ngendo 8500 zari zimaze gukora kuva mu 2016, zatwaye udupaki 15 700 tw’amaraso ku bitaro bitandukanye.

Hari kubakwa ikingi kibuga cya Drones mu Karere ka Kayonza, cyitezweho kuzafasha mu kugeza amaraso ku bindi bice by’igihugu bisigaye by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abaganga bo ku bitaro bya Butaro bishimira kwakira agapaki k'amaraso kazanywe na Drones

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza