Drones zigiye gutangira kugemura amaraso n’imiti ku bitaro n’ibigo nderabuzima bisaga 100

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Nzeri 2019 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Ikigo gikoresha indege zitagira abapilote (drones) muri serivisi z’ubuzima mu Rwanda, Zipline, mu mwaka utaha giteganya kongera umubare w’ibitaro n’ibigo nderabuzima kigezamo serivisi zacyo, bikava kuri 25 bibarwa ubu bikarenga 100.

Kuri iki Cyumweru u Rwanda rwifatanyije n’amahanga mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 75 ishize hashinzwe Umuryango Mpuzahamanga Ushinzwe Iby’Indege za Gisivili, ICAO, mu muhango wabereye ku kibuga cya drones mu Karere ka Muhanga.

Umushinga wo gukoresha drones ni kimwe mu bikorwa bigezweho u Rwanda rufite mu bijyanye n’indege za gisivili, aho zimaze gutanga umusanzu ukomeye mu buvuzi, aho zagabanyije igihe byafataga ngo umurwayi abone umuti wihariye cyangwa ubwoko runaka bw’amaraso, ugereranyije n’igihe ingendo z’imodoka zafataga.

Israel Bimpe ushinzwe ibikorwa muri Zipline Rwanda, yavuze ko ku munsi bohereza mu bitaro udupaki 35 tw’amaraso n’imiti bihaguruka i Muhanga, ku cyicaro cy’i Kayonza hakava utundi turi hagati ya 20-25 bitewe n’ibitaro bikeneye izi serivisi.

Ati “Drone ishobora kugendera ku muvuduko w’ibilometero 100 ku isaha, niba igiye ku bitaro bya Butaro ihagurutse hano ihagenda mu minota 40 gusa, cyangwa yaba igiye ku bitaro bya Nyanza ikahagenda mu minota nka 20 yonyine, ikaba itwara imiti cyangwa amaraso apima ibilo nibura bibiri.”

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ingendo zo mu kirere no guteza imbere ikoreshwa ry’indege nto zitagira abapilote mu kunoza serivisi zihabwa abaturage mu rwego rw’ubuzima.

Umuyobozi Ushinzwe iby’indege za gisivili muri Afurika y’Iburasirazuba n’amajyepfo, Barry Kashambo, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’iterambere ry’indendo zo mu kirere no kubahiriza umutekano wazo.

Yakomeje ati "RwandAir ikomeje gukora mu buryo bushimishije kandi irimo kwigarurira amasoko, ni ibinti bigaragara. Iyo ugenzuye mu nzego zose ubona u Rwanda rwarazamutse, aho rwavuye kuri 20% mu 2009 ubu ruri kuri 82% mu kubahiriza amabwiriza agenga iby’indege. Ruri ku kigero cyiza muri Afurika no ku Isi. Twishimira kuba abafatanyabikorwa b’u Rwanda.”

“Iyo urebye izi ndege zitagira abapilote, iki kigo cya Zipline kiri mu rwego rwahinduye iterambere ry’indege za gisivili.”

Kuva mu 2016 kugeza ubu, Zipline imaze kohereza indege inshuro ibihumbi 16, zatanze umusanzu mu gukwirakwiza udupaki tw’amaraso n’imiti mu bitaro biri hirya no hino mu gihugu.

Minisitiri Gatete yashimye umusanzu w'ikoranabuhanga rishya mu guteza imbere imibereho y'abaturage
Drones nyinshi zihagurukira i Muhanga zijya mu bice bitandukanye
Umukozi wa Zipline asobanura imikorerw ya drones

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza