EAC mu nzira zo kugabanya igiciro cyo gukoresha amakarita ya ATM

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Kanama 2018 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba biri kuvugurura amategeko y’ishoramari, hagamijwe gushyiraho uburyo bumwe bufasha abakiliya b’ibigo by’imari gukoresha amakarita ya ATM ku giciro gito.

Ubo buryo buzaba buhuriwe na Kenya, u Rwanda, Uganda na Tanzania, bwari kuba bwaratangijwe mu 2015.

Bwaje kuzitirwa n’uko abaminisitiri bashinzwe imari batumvikanaga uburyo bwo kuvugurura amategeko agenga banki z’ibihugu byabo.

Abahagarariye ibihugu bigize EAC, baherutse guhurira mu nama i Mombasa, igamije kureba uburyo bwo guhuza ikoranabuhanga rya za banki ku buryo abakiliya bazajya bifashisha ikarita za banki muri EAC bagacibwa amafaranga make.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amabanki muri Kenya, Habil Olaka, yavuze ko ubwo buryo bufitiye ibyiza byinshi ishoramari muri EAC kandi ko buzahindura urwego rw’imari hagati y’ibihugu binyamuryango.

Ati “Bizatuma ikiguzi cya serivisi kijya hasi ku bakiliya bazaba bakoresha ubu buryo.”

Gushyira mu bikorwa uyu mushinga bizashingirwa mu byasabwe n’ikigo gikora ubugenzuzi mu by’imari cya Ernst &Young (Uganda) mu 2014, bwatewe inkunga ya miliyoni 14$ na Banki y’Isi.

Ni nyuma y’umushinga watangijwe na ba Guverineri ba Banki z’ibihugu bya EAC, ugamije kwemeza uburyo bwo kwishyurana hagati ya Banki Nkuru zabyo hakoreshejewe ifaranga iryo ariryo ryose.

The East African ivuga ko iyi gahunda yabanje kuzitirwa n’uko nta mategeko na politiki bibigenga bihuriweho ariko nyuma biza gukunda.

Mu gihe uyu mushinga wo gushyiraho ayo mategeko uzaba wemejwe, bivugwa ko amafaranga ibyuma bya ATM bica, azagabanuka akava kuri 2.5$ umuntu abikuje rimwe akagera kuri 0.8$ kuri banki zitandukanye za EAC.

Ubu banki nkuru za EAC zashyizeho uburyo zihuriyeho bwo kugena ibiciro ku buryo abakiliya bazo badahura n’igihombo mu gihe bishyurana hagati yabo.

Ibi bihugu bisanzwe bifitanye ubufatanye mu koroshya ikoreshwa ry’amakarita ya ATM kuko mu 2015 byashyizeho ihuriro ryitwa ‘Umoja Switch’ rihuza amabanki 27, rigafasha abakiliya gukoresha ikarita ya ATM imwe mu kubikuza.

EAC iri gushaka kugabanya igiciro cy'amafaranga acibwa ukoresheje ATM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza