Fazil yashyizwe mu b’imbere ku rutonde rw’abakandida b’Abadepite ba FPR Inkotanyi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 30 Nyakanga 2018 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Sheikh Harerimana Musa Fazil uyobora ishyaka PDI wahoze ari Minisitiri w’Umutekano, yashyizwe ku rutonde rw’abakandida ba FPR Inkotanyi mu matora y’Abadepite ategerejwe muri Nzeri, ku mwanya mwiza umuhesha kuzinjira mu Nteko Ishinga Amategeko mu gihe uyu muryango waba wegukanye amajwi menshi.

Nyuma y’Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yateranye ku wa 8 Nyakanga 2018, Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe, agatangaza urutonde rugizwe n’abantu 70 bawukomokamo, yari yavuze ko abandi icumi bazava mu mitwe bafatanyije ariyo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Urutonde rwuzuye ntabwo rwari rwigeze rujya ahagaragara, gusa rwaje gutangazwa na Komisiyo y’Amatora rwerekana amazina y’abakandida b’agateganyo 78 bujuje ibisabwa, na babiri b’uyu muryango batujuje ibyangombwa.

Kuri urwo rutonde rw’abemejwe hagaragaraho Perezida w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), Sheikh Musa Fazil Harerimana, washyizwe ku mwanya wa cumi.

Harerimana yari amaze igihe atagaragara cyane mu ruhando rwa politiki nyuma y’aho mu Ukwakira 2016 akuriwe muri Guverinoma ubwo Minisiteri y’Umutekano yayoboraga yakurwagaho, inshingano zayo zikajya mu maboko ya Minisiteri y’Ubutabera.

Uretse Harerimana wo muri PDI, Nizeyimana Pie uyobora Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR) ari ku mwanya wa 28, Ndagijimana Leonard wo muri PDC ari ku wa 21; Mukamana Elisabeth wa PPC ku mwanya wa 34.

Uko abakandida baba batanzwe bakurikiranye, ni nako bakurikirana binjira mu nteko hagendewe ku majwi umutwe wa politiki uba wabonye mu matora.

No mu gihe hagize umudepite uva mu nteko, umutwe wa politiki utanga umusimbura ugendeye kuri iyi lisiti iba yaratanzwe muri Komisiyo y’Amatora ku buryo ukurikiyeho ku rutonde urebeye ku wa nyuma wari winjiye mu nteko, ariwe uhita ubona intebe.

Umuryango wa FPR Inkotanyi uyoboye igihugu, ni wo usanganywe ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko (imyanya 41), indi mitwe ya politiki nta n’umwe ugeza ku myanya 10.

Mu batorerwa kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, 53 bava mu badepite rusange batanzwe n’imitwe ya politiki cyangwa abakandida bigenga, 24 bahagarariye abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Muri iyi manda izo ntebe 53 zizaba zihatanirwa n’imitwe ya poltiki itanu ariyo FPR Inkotanyi, PSD, PS Imberakuri na PL.

Muri manda z’abadepite zatambutse, FPR Inkotanyi ifite abanyamuryango benshi mu gihugu niyo yagiye ibona itsinzi iyihesha abadepite bagera kuri 40.

Mu 2003, FPR Inkotanyi yagize abadepite 40; PSD ibona imyanya irindwi; PL itandatu.
Mu 2008, bwo FPR Inkotanyi yabonye imyanya 42 muri 53 ihatanirwa mu badepite rusange; PL ibona ine naho PSD itsindira irindwi.

Mu 2013, nabwo FPR Inkotanyi yabonye intebe 41 muri 53 zihatanirwa n’imitwe ya politiki n’abakandida bigenga; PSD igira irindwi, PL itsindira itanu.
Kugeza ubu, nta mukandida wigenga urabasha kubona amanota 5% amwinjiza mu Nteko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza