Gasabo: Abarimu babiri bakekwaho gukubita no gukomeretsa abanyeshuri batawe muri yombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2019 saa 02:19
Yasuwe :
0 0

Abarimu babiri bigisha mu Kigo cy’Amashuri Abanza cya Cyuga Catholique kiri mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo batawe muri yombi aho bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abanyeshuri.

Ibyaha aba barimu bakurikiranyweho babikoze mu ntangiriro z’uku kwezi. Ku wa 4 Nzeri 2019, ahagana saa munani nibwo umwarimu yakubise uwitwa Iradukunda Eric w’imyaka 17 inkoni ku kibuno agwa kuri Porte Manger imwica mu jisho.

Uyu mwarimu w’imyaka 29 yasobanuye ko yasanze umunyeshuri akina urusimbi n’abandi bana amubwiye ko ari amakosa, aramusuzugura bituma amukubita inkoni. Umunyeshuri we yatangaje ko umwarimu we yamukubise ingumi.

Nyuma y’iminsi irindwi, ku wa 11 Nzeri 2019 undi mwarimu w’imyaka 37 na we yakubise urushyi Irakoze Divine w’imyaka 10, akubita akananwa ku ntebe arakomereka ku kananwa ndetse aniruma ururimi rurakomereka.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yabwiye IGIHE ko abakekwa ndetse n’abanyeshuri bakubiswe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Gatsata.

Yagize ati “Abakekwa n’abanyeshuri bakubiswe twabashyikirije RIB kugira ngo bakore iperereza kuri ibyo byaha.’’

Yavuze ko amakuru y’iryo hohoterwa yatanzwe ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Yakomeje avuga ko “Polisi y’u Rwanda iramagana iryo hohoterwa rikorerwa abana. Kirazira kikaziririzwa guhana abana by’indengakamere ku murezi wese cyangwa se umubyeyi.’’

CIP Umutesi yavuze ko gukubita no gukomeretsa umwana ni icyaha gihanwa
n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Ingingo ya 121 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza