Gukomeza kubakorera ni ishema ryinshi kuri njye- Perezida Kagame

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 Kanama 2017 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yasezeranyije Abanyarwanda ko icyizere bamugiriye bongera kumutora, kitazapfa ubusa kuko gukomeza kubabera umuyobozi bimuteye ishema.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo rye nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere. Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017 kuri Stade Amahoro aho wari witabiriwe n’abakuru b’ibihugu 17 ndetse n’Abanyarwanda basaga ibihumbi 25 mu gihe abandi bari bawukurikiye kuri Radio na Televiziyo y’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko umunsi w’irahira rye ari uw’ibyishimo ku Banyarwanda bose ari naho yahereye ashimira abawitabiriye yaba ab’imbere mu gihugu n’inshuti z’u Rwanda.

Yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere bakamutora, avuga ko ari iby’agaciro gakomeye n’ishema kuri we.

Ati “Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu bintu by’ibanze bizakorwa mu myaka irindwi iri imbere ari uguha amahirwe urubyiruko. Ati “ Mu bintu by’ibanze tuzakora mbere y’ibindi byose, ni ugukomeza igihango cyo gukora ibyiza gusa dufitanye n’abasore n’inkumi ndetse abenshi batoye bwa mbere mu matora ashize kandi bakabikorana umurava, ubushake n’ibyishimo byinshi. Twese twabonye uburyo bafashe iya mbere mu matora bikaba byaratumye akorwa nta kosa na rimwe rigaragaye. “

Perezida Kagame yanashimiye amashyaka yamutanzeho umukandida mu matora aheruka, anavuga no kuri babiri bari bahanganye mu matora aheruka.

Yagize ati “Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. Twese hamwe, twaremye ikirere cy’ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.”

Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama n’amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.

Perezida Kagame asuhuza abitabiriye umuhango w'irahira rye
Perezida Kagame yavuze ko gukomeza gukorera Abanyarwanda ari ishema ryinshi kuri we
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Prof. Sam Rugege, arahiza Paul Kagame
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bafite akanyamuneza
Mufti w’Idini ya Islam mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yasengeye igihugu na Perezida Kagame watangiye ikivi
Perezida Paul Kagame na Madamu
Perezida Kagame yavuze ko azakorera byinshi Abanyarwanda
Itorero Urukerereza ryari ryabukereye risusurutsa abitabiriye uyu muhango
Abaturage benshi bitabiriye uyu muhango watangije ku mugaragaro ikivi cy'imyaka irindwi cyo gusigasira iterambere

Amafoto: KT na Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza