Guteza imbere igihugu bigoye kurusha kurira umusozi urwana n’umwanzi- Gen Kabarebe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Kamena 2019 saa 11:45
Yasuwe :
0 0

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze ko urugamba rwo kubohora u Rwanda Ingabo za FPR Inkotanyi zarwanye rwari rworoshye arugereranyije n’umukoro utegereje urubyiruko wo kubaka u Rwanda rugahamya igitinyiro mu mahanga.

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye intore 696 ziri ku Rugerero ruciye Ingando mu Mujyi wa Kigali, cyabereye mu nyubako ya Mahatma Ghandi, ku wa 18 Kamena 2019.

Ni ikiganiro cyibanze ku kugaragaza urugendo rw’urugamba rwo kubohora igihugu, cyatangiwemo n’ubutumwa ku ruhare rw’Urubyiruko mu kucyitangira.

FPR Inkotanyi yatangiye urugamba ifite ingabo zigera kuri 200, yari ifite icyerekezo ko igihe kizagera buri cyiciro cy’Abanyarwanda kikarwinjiramo mu kubaka igihugu kitarangwamo ivangura.

Ahagana mu 1980, urubyiruko rwinshi rwari runyanyagiye mu bihugu byo mu Karere birimo Zaïre [aho Abanyarwanda bari bamaze imyaka 30], u Burundi, Tanzania na Uganda.

Icyo gihe ubutegetsi bwariho bwavugaga ko u Rwanda rumeze nk’ikirahure cyuzuye amazi udashobora kongeramo ayandi. Iyo politiki niyo yatumye abarimo urubyiruko bafata umugambi wo kwitanga bakabohora igihugu.

Gen Kabarebe yavuze ko urugamba rwatangiranye n’abantu bake, bafite ibikoresho bidahagije ariko bafite imbaraga nyinshi mu gitekerezo cyo kubohora igihugu.

Yagize ati “Urugamba rwari rukomeye kandi rwabaye rubi cyane ariko twari tuzi ko tugomba gutsinda. Ubu hashize imyaka 29 urugamba rutangiye mu 1990. Urugamba rutangira twari tuzi ko nyuma y’igihe hazaba hari urubyiruko rwinshi ruzarukomeza kugeza aho u Rwanda ruzaba igihugu gihambaye, nkuko mubona za Singapour, u Buholandi, Norvège, u Buyapani n’ibindi.’’

U Rwanda rufite intego yo kuva ku rwego rw’ibihugu bikennye rukagera ku rwego rw’ibihugu bifite amikoro aringaniye bitarenze 2035 no ku rwego rw’ibihugu bikize mu mwaka wa 2050.

Gen Kabarebe yakomeje agaragaza ko hari akazi kenshi kandi gakomeye cyane gategereje urubyiruko mu gukomeza kubaka u Rwanda.

Ati “Kuguma mu bukene n’ubutindi bifite ingaruka nyinshi cyane, hari ibyo byica kandi mwebwe nimwe mutezweho guteza igihugu imbere. Ntabwo byoroshye nko kurira umusozi ugashinga imbunda ahantu, ukuraho umwanzi.’’

FPR yashoje urugamba ku wa 1 Ukwakira 1990 ari abasirikare bagera kuri 60, binjiye ku mupaka wa Kagitumba saa Sita z’amanywa.

Kabarebe agaragaza ko “Bishoye mu gutera igihugu gikomeye, gifite jandarumeri, abaturanyi bagitabara, amahanga gihuruza, gifite dipolomasi, gifite ibikoresho ndetse n’abaturage benshi cyayobeje mu mitwe yabo kikabacurika, kikabashyira mu myumvire y’amacakubiri.’’

“Urwo rugamba rwasabaga kwihangana n’urwego ruhanitse rwo gukunda igihugu no kucyitangira utizigamye ngo bizakigeze aho kizabona ubwinyagamburiro buzafasha abaturage bacyo kujya muri urwo rugamba, rwo gukomeza kugiteza imbere.’’

Yavuze ko icyakozwe na FPR ari intangiriro y’urugendo kuko byinshi bitegereje urubyiruko.

Ati “Igihe abatangiye urugamba bazaba batakiriho, u Rwanda ruzagumaho. Ibyo twakoze ntabwo twabigereranya n’ibibategereje mwebwe. Ibibategereje ni byinshi kandi bisaba imbaraga. Icyo twakoze ni gito cyane, twashyizeho imbarutso gusa.’’

Uru rubyiruko rwaganirijwe nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura. Igaragaramo urugendo rw’ingabo za FPR rwaganishije ku ihagarikwa rya Jenoside mu 1994.

Gen James Kabarebe yabwiye urubyiruko ko rufite akazi gakomeye ko guteza imbere igihugu karenze ak'urugamba Ingabo za FPR Inkotanyi zarwanye zibohora u Rwanda
Urubyiruko rweretswe ko rufite akazi kenshi kandi gakomeye ko guteza imbere igihugu no kukiganisha mu cyerekezo kizima
Intore ziri ku Rugerero ruciye Ingando mu Mujyi wa Kigali zasobanuriwe byimbitse amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza