Guverinoma yashoye miliyari 15 mu kubaka imidugudu y’icyitegererezo izasezerera amanegeka

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 14 Nzeri 2017 saa 08:10
Yasuwe :
2 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA), cyatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Guverinoma yashoye miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kubaka imidugudu y’icyitegererezo izatuzwamo abaturage bagituye mu manegeka.

Umuyobozi wa RHA, Augustin Kampayana, yabwiye The New Times ko umwaka ushize hashowemo miliyari 22 z’amafaranga kugira ngo mu turere twose 30 hatangire kubakwa iyi midugudu igamije guteza imbere imiturire myiza.

Akomeza avuga ko nibura ingo ibihumbi 40 zimuwe mu 2016/17 ubwo Guverinoma yatangizaga uyu mushinga wo kubaka umudugudu umwe w’icyitegererezo muri buri karere. Ariya mafaranga akaba azunganira uturere mu gukomeza gutuza neza ingo zigera ku bihumbi 30 kuri ubu zituye mu manegeka cyangwa mu buryo butatanye.

Yagize ati “Miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda zashowe muri uyu mwaka wa 2017/18 ni make ariko icyo dushishikariza abantu buri munsi ni uko bagerageza gukoresha ubushobozi bwabo bakimukira ahantu hateganyijwe. Ibi bizatuma Guverinoma isigarana umukoro wo kubagezaho ibikorwa remezo by’ibanze gusa.”

Amafaranga yatanzwe uyu mwaka azifashishwa mu kongera umubare w’inzu zubatswe mu midugudu y’icyitegererezo mu mwaka ushize, kuyigezamo ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi, amashuri y’incuke n’ibindi nkenerwa by’ibanze.

Ibi bizatuma hakemurwa ikibazo cy’imiturire mibi mu gihugu idindiza iterambere rimwe na rimwe igateza ibiza cyane cyane ku batuye mu manegeka.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Godfrey Ndayambaje, yemeza ko ariya mafaranga Guverinoma yashoye mu kubaka imidugudu igezweho mishya mu karere, aho ingo 40 zizubakirwa bikagabanya umubare w’abaturage batuye mu manegeka.

Ikigo cy’igihugu cy’imiturire kibarura ingo zigera ku bihumbi 260 mu gihugu cyose zizimurwa zigatuzwa aho zishobora kugerwaho n’ibikorwa remezo by’ibanze bizifasha kwihutisha iterambere.

Mu ntego z’icyerekezo 2020, Guverinoma iteganya ko nibura 70% by’abanyarwanda baba mu byaro bazaba batuye mu midugudu yagenwe. Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwo mu 2015, bwerekana ko abari batuye muri iyo midugudu bari 55.8%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire mu Rwanda (RHA), cyatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Guverinoma yashoye miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kubaka imidugudu y’icyitegererezo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza