Hagaragajwe icyuho mu mikoranire y’ubuyobozi n’abaturage mu Karere ka Nyanza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Nyakanga 2018 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi bwakozwe n’umushinga ushinzwe kuzamura uruhare rw’abahinzi mu mihigo y’Akarere ukorera mu Muryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Ruswa n’Akarengane, TI-Rwanda, bwerekanye ko mu Karere ka Nyanza hakiri icyuho kinini mu mikoranire hagati y’abayobozi n’abaturage mu gufata ibyemezo.

Ibikubiye muri ubwo bushakashatsi bwakorewe mu mirenge yose yo mu Karere ka Nyanza mu 2017 byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abakora mu buhinzi ku wa 26 Nyakanga 2018 hagamijwe kureba uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa.

Umukozi uhagarariye uwo mushinga, Nzeyimana Elia Makiba, yavuze ko bafite intego yo guhuza ubuyobozi ndetse n’abaturage kugira ngo icyuho gihari mu mikoranire kiveho.

Ati “Ubushakashatsi bwatweretse ko uruhare rw’umuhinzi mworozi mu igenamigambi rukiri hasi kuri 23%, mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ruri kuri 68%, wajya noneho mu gusuzuma ugasanga ni 15%. Umwanzuro wacu ni uguhuza ibikorwa tukagira icyerekezo kimwe; abagoronome na ba veterineri n’abandi bahagarariye abahinzi bagakorana nabo neza”.

Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko niyo habayeho kubanza kumva ibitekerezo by’abaturage mbere yo kubakorera igikorwa runaka hakiri icyuho cy’uko nyuma yaho batajya kubabwira imigendekere yabyo (ibyakozwe n’ibitarashobotse).

Abatanze ibitekerezo bitandukanye muri iyo nama bahuriza ku kunoza imikoranire n’abaturage ndetse no gukomeza kubigisha kugira ngo bajye batinyuka gukorana n’ubuyobozi ku nzego zitandukanye no kuvuga icyo batekereza.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyanza,Kajyambere Patrick , yavuze ko uwo mushinga umaze umwaka bakorana nawo kandi mu myaka itanu uzahamara bawitezeho impinduka nziza mu iterambere ry’abaturage.

Ati “Ibizagenda biva mu bikorwa by’uyu mushinga bizadufasha gufata ingamba z’uburyo imihigo y’Akarere abaturage bazajya bakomeza kuyigiramo uruhare ikaba iyabo, ahagaraga ko hari intege nke hakagenda hazamurwa kugira umuturage atere imbere abigizemo uruhare rufatika”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Mupiganyi Appolinaire, yavuze ko bazakomeza gukorana n’ubuyobozi ku nzego z’ibanze aho umushinga ukorera kugira ngo ibikorerwa abaturage birusheho kunozwa.
Ati “Nasaba bagenzi banjye dukorana umunsi ku wundi gukora ibishoboka byose n’ubwo twagera kuri bike ariko twabikoze mu buryo bunoze.Nidufatanya twese tuzabigeraho mu buryo burambye”.

Umushinga ushinzwe kuzamura uruhare rw’abahinzi mu mihigo y’Akarere ukorera mu muryango TI-Rwanda, ibikorwa byawo bikorerwa mu turere twa Nyanza na Kayonza. Watangiye mu 2017 uzasozwa muri 2022.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Mupiganyi Appolinaire
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Nyanza, Kajyambere Patrick
Bamwe mu bitabiriye inama nyunguranabitekerezo yahuje TI-Rwanda n'abakora mu buhinzi mu Karere ka Nyanza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza