HEC yasabye amashuri makuru na kaminuza kutabona igenzura ryayo nk’irigendereye kubafungira

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Gashyantare 2018 saa 06:40
Yasuwe :
0 0

Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yavuze ko amashuri adakwiriye kuyifata nk’umupolisi uza kuyagenzura agamije kuyashakaho amakosa ngo ahanwe.

Kuva mu Ukuboza umwaka ushize kugeza muri Werurwe 2018 HEC iri gukora isuzuma muri kaminuza n’amashuri makuru biri mu gihugu hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.

Iri suzuma ryanakozwe mu 2017, risiga rifungishije burundu kaminuza eshanu zari zasabwe kwikosora amezi atandatu zahawe ashira ntacyo zirakora.

Kubera uko gufunga gushobora gukurikirwa n’iri suzuma, amwe mu mashuri ahinda umushyitsi iyo yumvise ko ryatangiye.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel, yagiranye na IGIHE, yavuze ko amashuri adakwiriye kubikanga, kuko iyo basuye kaminuza cyangwa ishuri bagasanga hari ibyiza ryagezeho barishimira ndetse bagasaba n’abandi kuza kuryigiraho haharanirwa ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Turabashimira ko ibyo twabasabye n’ibyo tutabasabye babikoze neza. Ku byakozwe nabi habaho kubagaya ku buryo hari n’ubwo bishoboka twafunga porogaramu cyangwa se na kaminuza igahagarara ariko ntabwo tugenda aricyo dushaka gukora, tugenda dushaka kubaka.”

Yavuze ko aho basanze bitameze neza babagira inama y’uko byakosoka, byananirana akaba aribwo bafatwa umwanzuro wo kubafungira.

Ati “Turabwira tuti ‘mwoye kutubona nka Polisi’. Buriya ibigo nk’ibi bigenzura kaminuza mu bihugu byo mu karere n’ahandi, babibona nka Polisi. Nyamara twe dushyiramo ikintu cyo kubafasha, si ukubareba amakosa gusa.”

Mu kugenzura kaminuza n’amashuri makuru, HEC ireba ibintu bitandukanye birimo abarimu bahari, ibikoresho, uburyo abanyeshuri bashyirwa muri porogaramu, ibijyanye no kwimenyereza, imyitwarire yabo, imiyoborere n’ibindi.

Muvunyi avuga ko muri byose ikibazo amashuri akwiye kwitaho cyane ari ubuyobozi kuko ibyo wakora byose budahari bipfa.

Yagize ati “Inzego zose za kaminuza iyo zishyizweho zigakora neza, bigera ku ireme ry’uburezi, iyo zikoze nabi zibangamira ireme ry’uburezi. Niyo waba ufite ibikoresho bimeze gute, ufite abarimu beza, ufite abanyeshuri beza ariko izo nzego z’ubuyobozi zidakora neza, ba nyir’ishuri bashyiraho abantu badashoboye kuko ari bene wabo cyangwa inshuti, biba ikibazo.”

Umwaka ushize hagenzuwe amashuri makuru na za Kaminuza 27 kuri 35 yari ari mu gihugu.

Umunani atari yagenzuwe kubera ko aribwo yari agitangira, andi akiri mu gihe cy’inzibacyuho yemererwa iyo akiri mashyashya, ubu noneho nayo ari kugenzurwa.

Nubwo yirinze kwerura ibyo bamaze kuyabonaho mu igenzura, Muvunyi yavuze ko amashuri yose bagezemo bigaragara ko hari icyahindutse; bigatanga icyizere ko hashobora kutazumvikana inkuruvmbi nyinshi nko mu mwaka ushize.

Mu 2018, hafunzwe burundu Jomo Kenyatta University, Rusizi International University, Nile Source Polytechnic of Applied Arts (NSPA), Open University of Tanzania na Singhad Technical Education Society (STES).

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Muvunyi Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza