Huye: Bibukijwe kwirinda kurwanya inzego z’umutekano nyuma y’iraswa ry’abakekwaho ubujura

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Kanama 2018 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye na Polisi basabye abaturage kwitwararika bakirinda kurwanya inzego z’umutekano igihe ziri mu kazi kazo kuko imbunda atari inkoni; ahubwo bagafatanya nazo mu gucunga umutekano no kuwubungabunga.

Byavugiwe mu nama yahuje izi nzego n’abaturage kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018, nyuma y’uko abakekwaho ubujura babiri barasiwe mu Murenge wa Huye bashinjwa kurwanya Polisi yari igiye kubafata.

Abarashwe ni abagabo babiri bo mu Kagali ka Sovu, mu Murenge wa Huye, basanzwe bacukura uruhombo rutwara amazi bashaka kurutwara, abaturage bababonye batanga amakuru kuri Polisi, ije kubafata barayirwanya irasamo babiri barapfa, babatu barirukanka naho umwe arafatwa.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Huye, Kamana André, yabwiye baturage ko ‘imbunda atari inkoni’.

Yagize ati “Abantu batanze amakuru bayatangira ku gihe, Polisi igiye gutabara bayirwanya bashaka kuyitema. Icyo gihe rero nk’umuntu ushinzwe umutekano ntabwo azemera gutemwa kandi afite imbunda kuko imbunda ntabwo ari inkoni.”

Yakomeje ababwira ko kuba inzego z’umutekano zibegera zigasabana nabo bitabaha uburenganzira bwo kuzubahuka.

Ati “Ubwo icyo muracyumva kuko rimwe na rimwe hari igihe ubona inzego z’umutekano zegera abaturage zisabana nabo ariko umuturage akajya kurengera aho kugira ngo yirukanke ari mu cyaha ahubwo agasanganira umuntu ashaka kumutema”.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Jean Claude Kajeguhakwa, yasabye baturage ubufatanye mu gucunga umutekano avuga ko badakwiye kurwanya inzego z’umutekano ahubwo bakwiye gukorana nazo.

Ati “Mwebwe abaturage bacu turabashima cyane uburyo ki mwatabaje inzego z’umutekano, Polisi ikahagerera igihe ikabasha kubirukankaho (abakekwaho ubujura) igafata babatu ariko kuko bari bitwaje intwaro gakondo barwanyije inzego z’umutekano, barwanyije Polisi ije kubafata biragorana ku buryo babiri bahasize ubuzima.”

Mu minsi ishize tariki ya 27 Nyakanga 2018 nabwo abajura bitwaje intwaro gakondo bateye mu Kagari ka Shyembe aho Abashinwa bari kubaka umuhanda Huye-Nyamagabe baciye ingando; icyo gihe batemye abazamu batatu bari baharinze ariko inzego z’umutekano ziratabara zirasamo babiri barapfa nyuma y’uko bashatse kuzirwanya.

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Sovu baganiriye na IGIHE bavuze ko agace batuye bajujubijwe n’abajura bakunze kuza kubiba ariko biyemeje kubarwanya ku bufatanye n’ubuyobozi.

Abaturage bari bitabiriye inama y'umutekano ku bwinshi
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, ACP Jean Claude Kajeguhakwa, yasabye abaturage ubufatanye mu gucunga umutekano
Umuyobozi Wungirije w'Akarere ka Huye ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yabwiye abaturage ko imbunda atari inkoni

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza