Ibibazo by’akarengane mu baturage ku isonga y’ibyazimaniwe Abadepite

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Nyakanga 2018 saa 08:06
Yasuwe :
0 0

Abadepite baherutse mu ngendo zitandukanye hirya no hino mu gihugu, bagaragaje ko ibibazo by’akarengane mu baturage bikomeje kuza ku isonga y’ibyo abaturage babakiriza.

Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, kuri uyu wa Kane yamurikiye inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, raporo ikubiyemo ibibazo yagejejweho n’abaturage hirya no hino mu gihugu.

Ibyo bibazo birimo ibyaciye mu nkiko imanza zikarangizwa ariko abashinzwe kubishyira mu bikorwa bakaba batarabikoze n’ibindi usanga abayobozi b’ibanze basa n’abarangarana abaturage mu kubakemurira ibibazo.

Kimwe mu bibazo aba badepite bagaragaje hari icy’uwitwa Muhashyi Faustin wasabaga kurenganurwa agasubizwa isambu y’umuryango iri mu karere ka Rubavu mu murenge wa Busasamana.

Iyi sambu yari yarayambuwe na Semagori Célestin, watsinzwe urubanza akanga kuyivamo kandi nta byangombwa ayifitiye.

Komisiyo yakurikiranye iki kibazo, abadepite baganira n’aba bombi bari bafitanye ikibazo Semagori akemera kuva mu isambu y’abandi.

Perezida w’iyi komisiyo, Kayiranga Alfred Rwasa, yavuze ko mu bibazo bikomeye bagejejweho n’abaturage basanze ibyiganje ari ibijyanye n’akarengane asaba inzego z’ibanze kurushaho gukemura ibibazo by’abaturage kandi bakabikemurira igihe.

Yagize ati “Inama tugira inzego z’ibanze ni ugukomeza kwegera abaturage, birakorwa ariko usanga nanone hari n’abaturage ikibazo cyabo kiba cyarakemutse bakakigeza ku zindi nzego nkatwe, icyo dukora ni ugucukumbura tukamenya ngo ikibazo kiri ku ruhe ruhande.”

Mu bibazo 14 bikomeye byagejejwe kuri iyi komisiyo ku matariki atandukanye, muri byo ku bufatanye n’inzego z’ibanze 10 byarakemutse, ikindi kimwe kiri mu nkiko, mu gihe ibindi bitatu abadepite basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kubikemura mu gihe kitarenze amezi atatu.

Depite Kayiranga Rwasa yavuze ko ibibazo by'akarengane aribyo bikomeje kwiganza
Abadepite bamurikiwe raporo igaragaza ibibazo biri mu baturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza