Ibigo bya leta n’ibyigenga byose bizaba bitekesha gaz mu 2024

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 Gashyantare 2019 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda, REG, cyatangaje ko gifite intego y’uko mu mwaka wa 2024 ibigo byose byakira abantu benshi byaba ibya Leta n’ibyigenga bizaba bikoresha gaz mu guteka.

Umukozi muri REG ushinzwe ibicanwa, Niyonsaba Oreste, yabitangaje kuri uyu wa Kane mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu baturage bugamije kubatoza umuco wo gutekesha ibicanwa bitangiza ibidukikije no gukoresha imbabura za cana rumwe n’amashyiga ya rondereza.

Ubwo bukangurambaga buri kubera hirya no hino mu gihugu, kuri uyu wa Kane bwabereye no mu Karere ka Huye mu Murenge wa Maraba.

Niyonsaba yavuze ko ubwo bukangurambaga bwatangiye muri Mutarama 2019 babwitezeho ko ingo z’abanyarwanda zikoresha inkwi zizaba zingana na 42% zivuye kuri 83.3% yo muri 2017.

Ati “Ni umuzigo utoroshye ariko ubu twarangiye kureba ku buryo bizagera hariya twamaze kuwushobora.”

Yavuze ko kugira ngo bagera ku ntego bihaye ari uko bazahera mu bigo byakira abantu benshi birimo amashuri, gereza, hoteli n’ahandi.

Ati “Kugira ngo tugere kuri 42% ni uko ibigo bigaburira abantu benshi bigomba gukoresha gaz. Ibyo byo nta yandi mahitamo nta kugoragoza.”

Yavuze ko bizajyana no gukomeza gushishikariza abaturage kugira umuco wo gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bavuga ko bamaze kumenya ibyiza byo gukoresha amashyiga ya rondereza ndetse n’imbabura za cana rumwe kandi babitangiye.

Havugimana Theophile ati “Mu rugo dukoresha amashyiga ya rondereza kandi ducana inkwi nke cyane. Kera tugiteka ku mashyiga atatu byari ibibazo bikomeye kuko inkwi twazibonaga bigoranye.”

Kugeza ubu ibipimo byerekana ko mu Rwanda abakoresha inkwi mu guteka bari kuri 79.9%; abagera kuri 17.4% bakoresha amakara; abifashisha gaz ni 1.1%; naho abafite amashyiga ya rondereza yujuje ibisabwa ni 13.2%.

Abakoresha ibindi bicanwa nka ‘palette’ na ‘briquette’ bari ku kigero cya hasi cyane kandi n’abashoramari ku isoko baracyari bake cyane.

REG ivuga ko ubukungurambaga yatangiye buzagera mu turere twose tw’igihugu aho byibura bazajya bagera mu mirenge ine ya buri karere.

Abaturage bo mu Murenge wa Maraba mu Karere ka Huye basobanuriwe ibyiza byo gukoresha imbabura za cana rumwe
Abaturage bagaragaje ko bamaze gusobanukirwa ibyiza byo guteka bakoresheje ibicanwa bitangiza ibidukikije
Umukozi muri REG ushinzwe ibicanwa, Niyonsaba Oreste yavuze ko muri 2024 Ibigo bya leta n’ibyigenga byose bizaba bitekesha gaz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza