Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka uhuza Congo n’u Rwanda byafashwe n’inkongi

Yanditswe na Mukwaya olivier
Kuya 16 Kanama 2017 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Inyubako z’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, byafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kanama.

Ahagana saa cyenda ni bwo iyi nkongi itaramenyekana inkomoko yayo yafashe izi nyubako zihita zikongeza n’inzu z’abaturage begereye umupaka.

Kuba inzu z’abaturage zubakishije imbaho ni kimwe mu byatije umurindi iyi nkongi.
Ibyangirikiye muri izo nyubako zari zigishya ahagana saa kumi n’imwe ntiharamenyekana agaciro kabyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Kanamugire Theobald, yatangaje ko iyi nkongi yafashe inzu zo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba nta ngaruka yagize ku ruhande rw’u Rwanda.

Ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka ku mupaka uhuza Congo n'u Rwanda i Rubavu byafashwe n'inkongi
Abaturage bari benshi bareba ibibaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza