Icyo Padiri Ndekwe, ubuheta mu bandi mu Rwanda avuga kuri bagenzi be bashaka abagore n’abakora politiki

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Ukwakira 2017 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Padiri Charles Ndekwe w’imyaka 90 y’amavuko ukomoka muri Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, intara y’Amajyepfo, ni umwe mu bapadiri babiri bakuze kandi bamaze imyaka myinshi mu bupadiri kuruta abandi bose mu Rwanda, aho abumazemo igera kuri 61.

Uretse Padiri Eulade Rudahunga ufite imyaka 95 irimo 64 y’Ubupadiri, kuri ubu abandi bose ni barumuna ba Padiri Ndekwe watangiriye urugendo rwo kwiha Imana mu Iseminari Nto ya Kabgayi, mu 1956 agahabwa Ubusaserdoti ari uwa 120 mu Banyarwanda bose babuhawe.

Ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga yubile y’imyaka 100 y’Ubusaserdoti, aba bombi bahawe inka na Bibiliya nk’ishimwe ry’imyaka bamaze ari abasaserdoti.

Umunyamakuru wa IGIHE yasuye Padiri Ndekwe umaze imyaka itandatu mu kiruhuko cy’izabukuru i Kabgayi. Nubwo amasaha menshi ayamara mu nzu, yanagera hanze bigasaba kumutwara mu igare, iyo muganira aba yishimye kandi afite indoto zo gusanga Imana akomeje gukorera ubutaretsa.

Padiri Ndekwe ushimishwa no kuba abanyarwanda baramenye Imana, akanababazwa no kuba barandavuje bakicana muri Jenoside, yanakomoje ku bindi birimo abapadiri bakomeje gusaba ko bemererwa gushaka abagore, agasanga ari ishyano no kumvira Shitani.

Ikiganiro kirambuye na Padiri Charles Ndekwe

IGIHE: Padiri Ndekwe ni muntu ki ?

Padiri: Nitwa Padiri Kalori Ndekwe iwacu ni muri Cyahinda mbere bavugaga mu Bashumba ubu habaye Nyaruguru. Kuva mu 1956 ndi umupadiri nabaye muri za Paruwasi nyinshi cyane cyane hano i Kabgayi, ari muri Paruwasi no mu Iseminari kugeza igihe nananiriwe.

Ndi i Kamonyi barambwiye ngo urakuze ngwino hano [Kabgayi] mpamaze imyaka itandatu. Naje nkigenda nkava hano nkajya mu Kiliziya gutanga Penetensiya hanyuma ntangira kujya ngwa mu nzira noneho ndabireka mpama mu nzu yanjye ariko nsohoka nkagendagenda buke, hanyuma kugenda birananira pe bampa iki kintu nicayemo [igare ry’abafite ubumuga], bakanshunga, niyo maguru yanjye.

Sinjya kure nza ku kazuba gusa saa cyenda nkaza gusubira mu nzu i saa kumi, nkazabyuka nkavugira Misa mu nzu, ngasengera mu nzu niho nirirwa, niho mba cyane. Nabaye umupadiri imyaka 61 kugeza ubu.

IGIHE: Umaze imyaka 61 mu Bupadiri, muri urwo rugendo rwose n’iki wishimira warubonyemo?

Padiri: Nishimira kuba umupadiri nyine, gukurikira usumba byose. Nubwo ndi akantu k’intege nke natoranyije neza nako sinjye watoranyije naratowe. Nkiri umwana nabaye intore y’ingenzi noneho mu gipadiri naragerageje sinavuga ngo ndi umutagatifu ariko naragerageje gukurikira icyo nemera ‘Yezu Kristu’.

IGIHE: Ni ikihe cyifuzo wumva ufite mu rugendo rwawe ugikomeje kuri iyi Si?

Padiri: Nkurikiye Imana irenze byose kandi ndabyemera ngasaba Nyagasani kurushaho kubyemera no kurushaho aho nicaye kugira umutima utekereza gutegura inzira izansangisha amahirwe y’ukuri n’uwo mugabo nkamubona, tugahoberana nkajya nteta kuri Bikira Mariya yoooo!!!! nkamubaza utuntu.

Biranshimisha kuzatura iteka ryose...naratangiye kandi sinzashira igihe nzapfa nzatangira iteka ryose. Niryo ntegura, nizeye y’uko nzaritsindira kuko Nyagasani adasubizayo umugana akamuganyira.

IGIHE: Kiliziya Gatolika yemera ko hari abayoboke bayo harimo n’abihayimana [abapadiri], batatiriye igihango bagiranye na Nyagasani, bijandika mu macakubiri ndetse bagira n’uruhare muri Jenoside. Ese Ubupadiri bwari bufite iyihe shusho mbere ya 1994?

Padiri: Ibyo kunyuranya, kutumvikana mbere ntibyabagaho, niba byaraje nyuma ni icyaduka, byaje nyuma sibyo Kiliziya yabigishaga, sibyo yigishaga abantu. Turavuga tuti ‘uwaba yarabikoze, yarabigiyemo ni ishyano rya Gashyantare’.

Ariko nk’abari mu buroko niba barabigize koko Nyagasani azabagirire imbabazi azababwire ngo nanyuzwe na burya igihe muntoranyije, ariko gutsindwa ni ukw’umurwanyi wese watsindwa. Niba baratsinzwe ni ishyano ariko imbabazi z’Imana ntizishira tujye tubasabira.

IGIHE: Ese koko hari abapadiri bakoraga politiki icyo gihe?

Padiri: Nibyo by’abantu, ibibi n’ibyiza biravanga mu bapadiri ni nko mu bantu bose.

IGIHE: Muri iyi minsi hari ibihugu bimwe na bimwe aho bamwe mu bapadiri bifuza gushaka abagore, iki kintu ukivugaho iki?

Padiri: Ni ukunanirwa by’abantu. Abari ku rugamba harimo abatinye, hari abarwana nabi...abo barananiwe ni ishyano. Nabyo kandi nta gitangaza ngo umuntu abe yavuga ngo Imana ntiriho kuko bose atari beza. Niba atari beza, si Imana, si uko Ivanjili Imana yaduhaye ari amanjwe, nibo ubwabo bijyana na cya Shitani kibashuka bakumva.

Ni intege nkeya z’abantu, abo nta gitangaza. Mu itorero bose ntibabaga ingenzi [abahanga mu byerekeye itorero; ibyicugo cyangwa imihamirizo].

IGIHE: Kera abanyarwanda bari bafite umuco gakondo bakomeyeho bitandukanye n’ubu ese kwigisha Ivanjili byari byoroshye?

Padiri: Yewe byari bigoranye. Nakwiheraho no kwiga amashuri nagombye kugira ibindushya, Data yarambuzaga ngo wijya muri ibyo bigambo, ngo mwana wanjye uzajya kwiga ayo mafuti. Byari bikomeye ariko inema y’Imana iriho.

Byari bigoye kuko hari ibyo bumvise, hari ibyo babayemo, ibyo bemeraga, kugira ngo babyivanemo byari bigoye. Gusa inema y’Imana iriho, bamwe babaye abakristu bagawa n’abaturanyi ariko baranga baratwaza baba abakristu. Bamwe bavugaga ngo ni iby’abazungu, abandi ngo ni iby’abanyamahanga ariko bo bumvise ko abapadiri bari intumwa zishaka agakiza kabo zidashaka kubaroha.

IGIHE: Hari uruhare ntashidikanywaho rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’abanyarwanda, Padiri murusobanura mute?

Padiri: Nakubwira ko abize bose batangiye kwiga kwandika no gusoma ari Kiliziya ibibigishije, ntabwo ari abazungu baje bashyiraho amashuri ahubwo ni Kiliziya noneho Leta ikabashyigikira, hanyuma ariko amashuri hafi yose yari aya Kiliziya. Bigishije rero n’amajyambere menshi cyane, bakagerageza gutuma umuntu agira amajyambere y’isi ariko mbere ya byose akurikiye Imana.

Baravugaga bati ‘Turashaka ko Isi imera neza ibikesha abayivukiyeho, abiga rero bakagira neza, iyo bagiraga nabi si abapadiri babibategekaga, ibigoryi bibaho igihe cyose ariko harimo abakoze neza bakagirira abantu neza, bakunguka imico myiza cyane cyane iyo gukundana, gukunda bose bikigishwa na Kiliziya.

IGIHE: Padiri mu buzima bwawe ni iki cyakubabaje?

Padiri: Yewe ni Jenoside, abanyarwanda basubiranyemo biragatsindwa n’Imana, byarambabaje n’ubu biracyambabaza. Ntawabigarura byarabaye ariko ni ishyano, ‘abanyarwanda bariyandavuje’ abantu bashoboraga gutera imbere batagombye kunyura muri Jenoside, kandi ubwicanyi, intambara siyo ituma abantu bajya ejuru.

Niba hari imico mibi, byari bikwiye kuyihinduza ikindi kitari intambara, ahongaho rero birambabaza. ‘Twarayobye abanyarwanda ariko ni iby’abantu Imana izatugirira imbabazi’.

IGIHE: Mu gusoza ni iki utazibagirwa cyagushimishije mu buzima bwanyu bwose?

Padiri: Icyampaye ibyishimo bisimbuka, byirahira, bikoma mu mashyi ni uko twayobotse Imana, yaje iwacu byaranshimishije cyane. Ukuri ku gukurikira Imana, kuba umukristu ugakurikira Imana. U Rwanda rwagize abana benshi bari mu ijuru, ishyuuu!!! nicyo bari bararemewe, hari ababigezeho, ni byiza cyane.

Kuri Yubile y'imyaka 100 y'ubusaserdoti mu Rwanda, Perezida Kagame yashimiye abapadiri babumazemo igihe kurusha abandi
Padiri Ndekwe Charles ni umupadiri wa 120 mu banyarwanda babuhawe
Padiri Eulade Rudahunga niwe ukuze kurusha abandi mu Rwanda. Afite imyaka 95 amaze 64 ari Padiri, aba i Save
Afite inzozi zo kuzateta kuri Bikira Mariya
Padiri Ndekwe ntakibasha kugenda bamutwara mu kagare
Padiri Ndekwe umaze imyaka 61 mu bupadiri asanga kwemerera abapadiri gushaka abagore ari ishyano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza