Imitangire y’inyigisho zihabwa abagiye gusezerana mu murenge ikomeje kwibazwaho

Yanditswe na Nsengimana Jean
Kuya 3 Kanama 2018 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino mu mirenge itandukanye mu gihugu, umunsi wo kuwa Kane ufatwa nk’umunsi rusange wo gusezeranya imiryango ishaka kubana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mbere yo gusezerana, abagiye kubana byemewe n’amategeko babanza guhabwa inyigisho ku mubano, ibikubiye mu itegeko rigenga umuryango, bakarebera hamwe uburenganzira bw’abazabakomokaho n’inshingano babafiteho, ibyo bagomba kuba bujuje n’ibindi birimo ibishigiye ku mitungo.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bavuga ko kuba izi nyigisho zitangwa ku munsi wo gusezerana ndetse bigahita bikorwa, bituma abagiye kugirana amasezerano batabona umwanya uhagije wo gutekereza ku ngingo zimwe na zimwe cyane cyane izishingiye ku mutungo.

Bavuga ko ibi biteye impungenge ku muryango Nyarwanda kuko hari abasezerana nk’ivangamutungo risesuye nyuma bikazateza ibibazo basanze batanganya imitungo, bigatuma bakimbirana ndetse rimwe na rimwe bakicuza bikarangira banatandukanye.

Twagirimana Augustin, wo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, avuga ko mu bukwe amaze gutaha bwose abona abasezerana bigishwa uwo munsi basezeraniyeho. Kuri we ngo abasezerana bashobora kugwa mu mutego wo kuvanga umutungo batahawe umwanya uhagije wo kubitekerezaho.

Yagize ati “Njye mbona hari abashobora no kuhahombera kuko usanga hari abakobwa cyangwa abasore bishakira imitungo kandi itegeko ari ryo rigomba kubafasha kuyigeraho”.

Avuga ko nk’uko abayobozi bo mu murenge bicara bagategura gahunda zabo z’uko bari busezeranye abo baturage, abasezerana na bo baba bagomba guhabwa umwanya uhagije bakiga neza ibijyanye n’ibyo bazasezerana n’uko bazubaka urugo.

Uwineza Claudette, umugore ubyaye rimwe, avuga ko yasezeraniye muri umwe mu mirenge yo mu Karere ka Nyarugenge, aho nawe yahawe inyigisho yarangiza agahita asezerana.

Avuga ko nubwo biterwa n’ikiri ku mutima w’umuntu, guhabwa inyigisho ku munsi wo gusezerana bituma nta mwanya uhagije wo gutekereza kuri gahunda zabo ngo bafatire hamwe icyemezo, ku bigendanye n’ibyo basezerana.

Yagize ati “Birumvikana umuntu wenda ntiyashingira ku kuba batahawe umwanya wo gutekereza ibyo bazasezerana, ariko uwo mwanya wari ukwiye kuko byashoboka ko hari abahitamo icyo bari busezerane ako kanya. Birakwiye ko bahabwa wenda nk’icyumweru bakabona kujyana igisubizo.”

Undi wasezeraniye mu Murenge wa Kigarama ho mu karere ka Kicukiro, na we avuga ko yahawe izo nyigisho ku munsi yasezeranyeho gusa.

Ati “Twagiye kwiyandikisha, tumara iminsi 21 badutangaje, hanyuma twajyanye abatangabuhamya kuwa Kabiri, dusezerana kuwa Kane ariko izo nyigisho twazihawe ku munsi twasezeranyeho gusa”.

Icyo amategeko ateganya

Ingingo ya 172 mu Itegeko rigenga abantu n’umuryango No 32/2016 ryo kuwa 28/08/2016 risobanura neza igihe abasezerana bagomba kubanza guherwa inyigisho mbere yo gusezerana ndetse n’ibyo bagomba gusezerana ku bijyanye n’umutungo.

Iyi ngingo igira iti “Umwanditsi w’irangamimerere agomba gusuzuma ko ibyangombwa byose bijyanye n’ishyingira byujujwe; agomba kandi gusobanurira abashaka gushyingiranwa ibijyanye n’uburyo bw’imicungire y‘umutungo nibura iminsi irindwi mbere y’umuhango nyir’izina w’ishyingira”.

Ku bijyanye n’iri tegeko, usanga ahenshi mu mirenge itandukanye ahabera imihango y’ishyingira bidakurikizwa kuko abashyingiranwa bahabwa ziriya nyigisho ku munsi wo gushyirinarwaho ndetse ntibabone n’umwanya wo gutekereza ku bijyanye n’imitungo bagomba gusezerana nk’uko itegeko ribiteganya.

Ubuyobozi bubibona ukundi

Umuyobozi w’Umurenge wa Gitega, Mutuyimana Gabriel, ahakana ko abasezerana bahabwa inyigisho ku munsi wo gusezerana, akemeza ko babigisha mbere.

Yagize ati “Barabeshya turabigisha mbere ahubwo icyo dukora kuri uriya munsi ni ukubibutsa ya mategeko n’amabwiriza”.

Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kimisagara, Vena Nyirakaneza, avuga ko bagenda babanyuriramo uko baje ku murenge, baba baje kwandikisha bajyanye n’abatangabuhamya ndetse no ku munsi wo gusezerana bakabibibutsa.

Bamwe mu bashakanye bavuga ko bahabwa inyigisho ku munsi wo gusezerana mu murenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza